Iki
gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, kizabera i
Bruxelles, kikaba cyateguwe na Team Production isanzwe imenyerewe mu gutegura
ibitaramo bikomeye by’abahanzi b’umuziki wo kuramya Imana ku Mugabane w’u
Burayi.
Israel
Mbonyi agiye kongera gusubira mu Bubiligi mu gihe igitaramo yahakoreye mu 2024
cyasize amateka, aho cyitabiriwe n’abantu benshi bari buzuye icyumba kizwi nka
Docks (Dome Events Hall).
Muri
icyo gitaramo, Israel Mbonyi uherutse gushyira ku isoko Album ya Gatanu, yanakiriwe
ku rubyiniro na Burugumesitiri wa Bruxelles, Philippe Close, agaragaza ko ari
umwe mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bafite izina rikomeye i Burayi.
Ndetse, yahawe ishimwe yazanye mu Rwanda.
Uyu
muririmbyi wizihiza imyaka 11 ishize ari mu muziki yataramiye bwa mbere mu
Bubiligi muri 2023. Icyo gihe igitaramo cyabereye mu nyubako izwi nka
Birmingham Palace.
Kuva
ubwo, Israel Mbonyi yakomeje kugaragaza ko afite abafana benshi mu Bubiligi no
mu bindi bihugu by’i Burayi, bituma ahinduka umwe mu bahanzi bahora batumiwe
muri aka karere.
Mu
gihe Team Production yamaze gutangaza ku mugaragaro igitaramo cya Israel
Mbonyi, iri tsinda rikomeje n’imyiteguro y’ikindi gitaramo kizabera i Bruxelles
ku wa 4 Mata 2026, kizahuza umuhanzi Alex Dusabe n’abandi barimo René Patrick,
Tracy, Ben na Chance.
Igitaramo
cya Israel Mbonyi i Bruxelles kizakurikirana n’icyo aherutse gukorera mu Rwanda
cyiswe Icyambu4, cyabereye muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025, cyitabiriwe n’aantu
10368.
Kwamamaza
igitaramo cya Israel Mbonyi mu Bubiligi bikomeje kugaragaza uko umuziki wo
kuramya Imana ukomeje kwambuka imipaka, ugahuza Abanyarwanda n’abandi batuye i
Burayi binyuze mu ndirimbo n’amasengesho.


Ku
wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, i Bruxelles hategerejwe igitaramo
gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana giteguwe na Team Production
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOBE’ YA ISRAEL MBONYI
