Ku myaka 90 yegukanye igikombe mu marushanwa ya siporo yo kubaka umubiri

Imyidagaduro - 05/09/2026 8:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Ku myaka 90 yegukanye igikombe mu marushanwa ya siporo yo kubaka umubiri

Toshisuke Kanazawa w’imyaka 90 wo mu Buyapani ukora siporo yubaka umubiri, yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abafite imyaka 85 kuzamura. Icyashimishije benshi ni uko yegukanye iki gikombe ku munsi wakurikiye isabukuru ye y’imyaka 90.

Kanazawa yabaye ujwa mbere muri iri rushanwa ku wa 30 Kanama 2026, mu irushanwa rya All Japan Masters Fitness Championships ryabereye i Hiroshima mu Buyapani.

Iyi tsinzi yamuhesheje igikombe cya 17 muri Masters, bikomeza kumugira umwe mu bakinnyi bakuru cyane bakomeje guhatana mu marushanwa yo kubaka umubiri mu Buyapani.

Kanazawa yatangiye akora siporo yo koga, mbere y’uko ahindura akinjira muri siporo yo kubaka umubiri afite imyaka 20.

Nyuma y’imyaka myinshi akora iyi siporo, ku myaka 50 yongeye kongera umuvuduko yakoragaho imyitozo ikomeye ndetse atangira gukora imyitozo, icyo gihe agamije no gufasha umugore we gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Kuva ubwo, yakomeje imyitozo n’imirire bimufasha gukomeza umubiri we n’ubushobozi bwo guhatana n’abakinnyi bamurusha imyaka myinshi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Star, Kanazawa azwiho kugira gahunda y’imirire ikomeye, aho mu byo arya harimo umuceri uzwi nka brown rice, natto, amagi n’isosi ya miso.

Uyu mukinnyi amaze imyaka myinshi yirinda kurya inyama n’amafi, ahubwo akibanda ku biribwa avuga ko bimufasha gukomeza gahunda ye y’imyitozo.

Kuba yarakomeje iyi gahunda imyaka myinshi ni kimwe mu bintu byamufashije gukomeza gukora siporo no kwitabira amarushanwa nubwo amaze kugira imyaka 90.

Inkuru ya Kanazawa yibukije benshi undi mukinnyi uzwi cyane mu kubaka umubiri, Jim Arrington, na we ufite imyaka 90.


Arrington yemejwe na Guinness World Records nk’umukinnyi w’imyitozo yo kubaka umubiri wabigize umwuga ukuze kurusha abandi ku isi. Yatwaye aka gahigo afite imyaka 83, kandi kugeza ubu aracyakora imyitozo ndetse akanitabira ibikorwa bijyanye n’iyi siporo.

Arrington akorera imyitozo kuri Gold’s Gym i Venice Beach muri California, aho akomeje guhindura uburyo akora imyitozo n’imirire bitewe n’imyaka amaze kugira.

Mu mirire ye, yagiye yibanda ku biribwa birimo amavuta ya olive n’ibihumyo, cyane cyane mu rwego rwo kumufasha guhangana n’ibibazo by’umubiri, n’imirire mibi.

Kanazawa na Arrington ni ingero z’abakinnyi bakomeje gukora siporo yubaka umubiri nubwo bageze mu myaka abantu benshi baba bararetse imyitozo ikomeye.

Kuri Kanazawa, kuba yegukanye igikombe afite imyaka 90 byongeye kumushyira mu mateka ya bodybuilding yo mu Buyapani, nyuma y’imyaka hafi 70 amaze muri iyi siporo.

Intsinzi ye kandi yerekana urugendo rurerure rw’umukinnyi watangiye akiri muto, akaza gusubira mu myitozo ikomeye afite imyaka 50, ubu akaba agikomeje guhatana ku rwego rwo hejuru.

Inkuru ya Kanazawa na Arrington ikomeje gutuma siporo yo kubaka umubiri igaragara nk’urugendo rushobora gukomeza no mu zabukuru, mu gihe abakinnyi bagomba guhuza imyitozo, imirire n’ubuzima bwabo uko imyaka igenda yiyongera.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...