Phoebe yavuze ko yafashe umwanzuro wo kutaryamana n’umugabo mbere yo gushyingirwa, kuko yashakaga gukurikiza ibyo yemeraga mu kwizera kwe. Nubwo imyaka yagendaga ishira atarabona uwo bazabana, yavuze ko yakomeje kwizera ko igihe cyagenwe n'Imana kizagera.
Yasobanuye ko imyaka myinshi yamaze ari ingaragu, yagiye yitabira ubukwe bw’inshuti ze, ndetse akenshi akababera umukwe (bridesmaid), ariko ntiyacika intege cyangwa ngo yumve asigaye inyuma.
Ati: “Nagiraga ibyishimo iyo inshuti zanjye zabaga zishatse. Nanjye nahitagamo gukomeza gutegereza Imana, kuko ari yo izi icyo yanteganyirije.”
Phoebe yavuze ko kuba yarakomeje kwegera Imana no kuyikorera byamufashije kwihangana no kwirinda kwinjira mu mubano uwo ari wo wose kubera igitutu cy’abamubazaga impamvu atarashaka.
Nyuma y’imyaka myinshi ategereje, yashyingiranywe n’umugabo we, ubu bakaba bamaze amezi abiri bakoze ubukwe. Avuga ko aticuza imyaka yose yamaze ategereje, kuko yemera ko ibyo yagezeho byabaye mu gihe cyabyo.
Inkuru ye yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayifashe nk’ubuhamya bwo kwizera, kwihangana no kudacika intege mu rugendo rw’ubuzima.
