Ku myaka 60 y'amavuko Gashumba Thaddée niwe mujyanama w'abana be mu bya muzika

- 19/06/2013 10:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Ku myaka 60 y'amavuko Gashumba Thaddée niwe mujyanama w'abana be mu bya muzika

Gashumba Thaddee umugabo w’imyaka 60 y’amavuko n’umujyanama w’itsinda rishya mu ruhando rwa muzika nyarwanda ryitwa Babarian crew rigizwe n’abahungu be ndetse n’abamushiki we akaba afite intego yo kubageza ku rwego rukomeye cyane.

Gashumba Thaddee yafashe icyemezo cyo gutangira gufasha aba bana mu buryo bw’ibitecyerezo no kuba inkunga y’amafaranga bifashisha mu muziki wabo nyuma yaho babimusabiye maze nawe arabibemerera ariko bagira ibyo bemeranyaho kugirango bazakorane neza ndetse batere imbere.

Mzee Gashumba Thadée niwe Manager wa Babarian Crew

Ati “Mu gihembwe cya kabiri nibwo bangejejeho igitecyerezo cyabo, ariko mbere bararirimbaga bakabibwira rimwe bazana indirimbo yabo bayishyize kuri telefone ndayumva numva ko bafite injyana nziza,nibwo mbahamagaye ndababaza,ese barashaka kubihindura umwuga,barabwira yego mbabaza ibijyanye no kwiga. Ese murareka amashuri? barabwira bazabibasha banyereka gahunda zabo muri macye.”

Uretse kuba yaratangiye kubafasha mu muziki, uyu mubyeyi asanzwe ari n’umurezi w’aba bana dore ko asanzwe afite umuryango witwa Good family abereye perezida ufite ikigo cy’amashuri abanza na y’isumbuye cya Hillside D a Y and primary school,Hillside high school giherereye mu karere ka Nyagatare ari naho aba bana bose biga.

Abasore bagize Babarian Crew bari kumwe na Manager wabo

Babarian crew yo ifite amabwiriza ngenderwaho bahawe n’uyu mubyeyi akanaba umurezi wabo kugirango babashe gukora ibintu biri kuri gahunda.

Ati “Dufite gahunda twakoze nabo na mabwiriza nabahaye bagenderaho, icya mbere ni ukuririmba badasize umuco n’imyitwarire myiza. Twemeranyije ko badakwiye guhinduranya imisatsi, kwambara amapantalo agera hasi y’ibibuno simbishaka kandi simbishyigikiye.”

“baririmbe indirimbo zifite isuku kandi nabo bayifiye baririmbe indirimbo zidatatira umuco kandi bagomba kugendera ku mabwiriza yanjye ikindi bagakomeza kwiga kugera igihe bazarangiriza kaminuza bakora n’umwuga w’uburirimbyi.”,Gashumba Thaddee

Naho ku babyeyi bakunze kugirana ibibazo na bana babo iyo bumvise ko binjiye mu muziki Gashumba Thadde yavuze ko ahanini babiterwa n’imyitwarire y’abahanzi bamwe baba bigenga barataye ababyeyi babo nta muntu n’umwe bafite ubagira inama gusa yibutsa ababyeyi ko atari byiza gutererana abana babo cyangwa kwima agaciro indoto zabo.

Ati “ Iyo ubimemye ikintu bashaka uba ufite ikintu ubiciye kuhazaza habo cyane cyane ko njye mbona ibyo bashaka babyubahirije babigiriramo inyungu inshuro ebyiri nkaba banjye bazakomeza bige kandi bafite n’umurimo bihangiye.”

Tubibutse ko itsinda rya Babarian crew rigizwe n’abahanzi Kefa, Jay Cool, Transformer  Problem, Miter  Box bakaba baratangiye umuziki muri uyu mwaka, aho bamaze gusohora indirimbo eshatu z’amajwi harimo imwe y’amashusho batugejejeho kuri uyu wa mbere bise Urukundo.

REBA VIDEO BABARIAN CREW BISE URUKUNDO

Selemani Nizeyimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...