Lloyd ubu ni umwarimu
muri Cardiff Metropolitan University, aho yigisha amasomo ajyanye
n’iyamamazabikorwa mu bijyanye n’imideli. Yabonye impamyabumenyi ye ya PhD muri
Werurwe uyu mwaka, nyuma y’imyaka ine yari amaze mu rugendo rw’amashuri makuru.
Uyu mugore ukomoka i Bromyard muri Herefordshire, mu Bwongereza, avuga ko nubwo yamaze imyaka myinshi mu mashuri, atigeze areka kwita ku isura ye.
Akunda imisatsi itunganyije neza, inzara zisize neza ndetse no kwambara no kwisiga mu buryo bugezweho, ari na yo mpamvu bamwe bamwise “Academic Barbie”, bisobanuye Barbie w’umunyabwenge cyangwa ukora mu rwego rw’uburezi.

Lloyd kandi akora akazi
ko kwamamaza imyambaro y’abageni nk’umunyamideli w’igihe gito. Avuga ko intego
ye ari ugutera abandi bagore umwete wo kwinjira mu mwuga w’ubushakashatsi
n’uburezi, ndetse no guhindura imyumvire ivuga ko umwarimu wa kaminuza agomba
kuba umuntu ukuze kandi wambara mu buryo butuje cyane.
Yavuze ko akenshi ahura
n’abantu badaha agaciro amasomo yigisha kubera ko ajyanye n’imideli. Ku bwe,
hari abahita bafata “fashion” nk’amasomo adafite uburemere bukomeye.
Ati: “Iyo mvuze ko
nigisha fashion marketing, abantu bamwe ntibahita bamfata nk’umuntu ukomeye.
Iyo bumvise ijambo fashion, bahita batekereza ko ari isomo ryoroshye.”
Yongeyeho ko n’imyaka ye
n’uko yambara bishobora gutuma abantu babanza kumufata nk’umukobwa ukiri muto
utaragera ku rwego rwo kuba inzobere.
Ati: “Nshobora kuba nsa n’umukobwa ukiri muto ufite umusatsi w’umuhondo kandi usa na Elle Woods. Ariko iyo mpagaze imbere y’abantu, bumva ibyo mvuga bakabona ko mbizi kandi ko fashion ari ingingo ishimishije cyane.”

Akunda kwigisha yambaye
uko ashaka
Lloyd avuga ko adashaka
guhindura uburyo yambara kubera akazi akora. Akunda kwiyitaho kubijyanye n’imyambarire,
kwisiga no gutunganya umusatsi, ndetse n’iyo yaba afite isomo saa tatu za mu
gitondo, akomeza kwiyitaho uko abyifuza.
Ati: “Nishimira ko
nshobora kujya ku kazi nambaye uko nshaka. Uburyo nambara ndetse n’uko
nisanisha ni igice cy’umuntu ndi.”
Yavuze kandi ko kuba
akiri muto bituma ahora yibeshywaho nk’umunyeshuri.

Yarangije kaminuza afite
amanota yo ku rwego rwo hejuru
Lloyd yarangije muri Cardiff
Metropolitan University mu 2020, aho yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya
mbere mu bijyanye no gucunga iyamamazabikorwa ry’imideli, ayisoza ku rwego rwo
hejuru.
Mu 2022, yabonye
impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Masters mu bijyanye n’iyamamazabikorwa
ryo kuri murandasi no gucunga amakuru, nayo ayisoza ku manota meza cyane.
Muri uwo mwaka ni bwo
yatangiye PhD, ayikorera ku nkunga y’amasomo y’igihe cyose.
Mu bushakashatsi yakoze,
yibanze ku buryo abantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane
influencers, bahangana n’urwango no kunengwa kuri murandasi. Mu rwego
rw’ubushakashatsi bwe, yagiranye ibiganiro n’abantu bazwi mu biganiro
by’imyidagaduro birimo Love Island na Married at First Sight.
Avuga ko igihe yamenyaga
ko yatsinze ikizamini cya PhD kikamuhesha izina rya “Doctor”, byari ibintu
bitazibagirana.

Abagore bakwiye kutagira
ubwoba bwo kwinjira muri academia
Uyu mwarimu avuga ko mu
gihe kizaza yifuza gushinga ikigo gifasha influencers, akoresheje ubumenyi
n’ubushakashatsi amaze imyaka akora.
Arasaba kandi abandi
bagore gutinyuka kwinjira mu rwego rw’ubushakashatsi n’uburezi, kuko asanga
hakenewe abantu bafite imyumvire n’imiterere itandukanye mu rwego rw’ubumenyi.
Ati: “Sinzigera mpindura uko nsa kubera akazi nkora. Nkunda kwigaragaza uko ndi.”

Lloyd avuga ko bamwe
bamugereranya na Elle Woods, uzwi muri filime Legally Blonde, kubera
isura ye n’uko akunda imyambarire itandukanye. Abandi bamwita Barbie, ndetse
kuri konti ze ku mbuga nkoranyambaga yiyita “Academic Barbie”.
Ati: “Mu kazi byabaye
nk’urwenya rusanzwe. Iyo umuntu abajije ati ‘Katie ni nde?’, bahita bavuga ko
ari wa mukobwa w’umuhondo usa na Barbie.”
Nubwo avuga ko kuba
umugore ukiri muto mu bushakashatsi bishobora gutuma ijwi rye ritumvwa vuba,
Lloyd avuga ko atazigera areka guharanira ko ibitekerezo bye byumvikana.
Ati: “Nk’umugore ukora
ubushakashatsi, biragoye rimwe na rimwe ko ijwi ryawe ryumvikana. Ariko ni
ngombwa guca kuri izo mbogamizi no kwagura imbibi. Ndi umuntu ukomeza gukomanga
ku muryango kugeza igihe numviswe.”
