Ku myaka 14, Doja Cat yandikiye kuri YouTube asaba ubufasha bwo kubona Se

Imyidagaduro - 24/03/2026 7:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Ku myaka 14, Doja Cat yandikiye kuri YouTube asaba ubufasha bwo kubona Se

Byagaragajwe ko umuraperi n’umuhanzikazi Amala Dlamini [Doja Cat], yigeze kunyura mu bihe bikomeye mu bwana bwe, aho ku myaka 14 y’amavuko yagerageje gushaka Se atigeze amenya.

Uyu mukobwa wakuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atazi Se, yigeze kwifashisha urubuga rwa YouTube aho yandikiye umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo Khaya Dlanga amusaba kumufasha kumubona.

Muri iyo baruwa yashyize ku rubuga rwa YouTube mu 2010, Doja Cat yagaragaje agahinda kenshi, avuga ko atigeze ahura na Se na rimwe, ndetse ko icyo yari afite ari amafoto ye gusa. Yifuzaga nibura kuvugana na we no kumumenya nk’umubyeyi.

Yanditse agira ati "Nitwa Amala Dlamini, papa yitwa Dumisani Dlamini. Mfite imyaka 14 kandi sinigeze mubona na rimwe. Mfite amafoto ye gusa. Nta Facebook agira cyangwa ahandi nabasha kumubona. Yakinnye muri Sarafina kandi yakoreye no kuri Broadway i New York. Ndashaka kumubona. Hari abantu benshi bitwa Dlamini kuri Facebook sinzi niba hari n’uwo twaba dufitanye isano. Birambabaje… ndashaka gusa kuvugana na papa wanjye."

Nyuma yo kubona ubu butumwa, Khaya Dlanga yavuze ko bwamukoze ku mutima cyane, abushyira hanze asaba abantu kumufasha gushaka amakuru ya Dumisani Dlamini, wamamaye muri filime n’ikinamico ya Sarafina.

Nubwo icyo gihe hari abagerageje gufasha, ntibyahise bitanga umusaruro, bituma Doja Cat akomeza gukura atarabasha kumenya Se cyangwa ngo bagirane umubano.

Mu minsi ishize, Dumisani Dlamini [Se wa Doja Cat] yavuze ko atigeze yirengagiza umwana we nk’uko byakunze kuvugwa.

Ahubwo yavuze ko ikibazo cyaturutse ku mubano utari mwiza yari afitanye na nyina wa Doja Cat, wamubujije kwegera umwana we.

Yasobanuye ko yifuzaga kuba hafi y’umwana we no kumumenya, ariko akaza kubura uko abigeraho kubera izo nzitizi.

Yongeyeho ko kuba atarabashije kubana na Doja Cat atari uko yabishatse, ahubwo byatewe n’ibihe n’imibanire mibi yari hagati y’ababyeyi be.

Ibi bisobanuro bya Dumisani Dlamini bitandukanye n’ibyo benshi batekerezaga, aho bumvaga ko yaba yaratereranye umwana we.

Nubwo byari bimeze gutyo, inkuru y’uburyo Doja Cat yakuze adafite se hafi ye ikomeza kugarukwaho cyane, cyane cyane mu gusobanukirwa ubuzima bwe bwo mu bwana n’uko bushobora kuba bwaragize uruhare ku mibereho ye y’ubu.

Ku myaka 14, Doja Cat yandikiye kuri YouTube asaba ubufasha bwo kubona Se, ariko Dumisani Dlamini we avuga ko atigeze amutererana ahubwo ko yamwangishijwe na nyina

Inkuru y’agahinda ka Doja Cat akiri muto yongeye kugaruka, nyuma y’uko Se Dumisani Dlamini atangaje ko atigeze amwanga, ahubwo atigeze abona uko amugeraho kubera ibibazo by’ababyeyi be


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...