Ni intambwe ikomeye ku mwana ufite imyaka 11 gusa, ukomeje kugaragaza ko impano, umurava n'uburere bwiza bishobora kumugeza ku rwego rwo gukundwa n'abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
Gaella amaze igihe azwi nk'umwe mu bana bafite impano idasanzwe mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana no kubwiriza Ijambo ry'Imana. Mu myaka mike amaze akora ibi bikorwa, yabashije kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze, ubutumwa atanga ndetse n'uburyo bwihariye agaragazamo impano ye akiri muto.
Kuzuza abantu ibihumbi 100 bamukurikira kuri YouTube ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza uburyo ibikorwa bye bikomeje kugera ku bantu benshi.
Ku rubuga rwa YouTube, kugira uyu mubare w'abantu bagukurikira bisaba igihe, umurava no guhora utanga ibihangano bikurura abantu. Gaella, ibi abigezeho ataranuzuza imyaka 12 y'amavuko.
Uretse kuba ari umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaella azwi kandi nk'umwana ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bworoshye kandi bukora ku mitima ya benshi.
Benshi bakomeje kumushimira uburyo yifashisha impano ye mu gukangurira urubyiruko n'abana gukunda Imana no kubaho ubuzima burangwa n’indangagaciro nziza.
Mu gihe ibikorwa bye bikomeje kwamamara, na none ntiyigeze ashyira ku ruhande amasomo. Muri uyu mwaka, yarangije amashuri abanza, aho ubuyobozi bw'ishuri yigagaho bumushimira ubuhanga, umurava n'imyitwarire myiza.
Umuyobozi w'ishuri yavuze ko Gaella yahoraga aza mu myanya ya mbere, akagira amanota meza kandi akarangwa n'ikinyabupfura cy'indashyikirwa. Kuri ubu, ari mu myiteguro yo gutangira amashuri yisumbuye, aho benshi bizeye ko azakomeza guhuza neza amasomo n'impano ye nk'uko yabigenje mu mashuri abanza.
Mu kiganiro na Christian Abayisenga, Umuyobozi wa Holy Room Group, ikigo gifasha guteza imbere no gukurikirana impano ya Gaella yagiranye na inyarwanda.com, yavuze ko kuzuza abantu ibihumbi 100 bamukurikira kuri YouTube ari intambwe ikomeye kandi ishimangira ko Imana ikomeje gukoresha uyu mwana mu buryo budasanzwe.
Ati: "Turashimira Imana ku buntu n'igikundiro yahaye Akaliza Shimwa Gaella. Kuzuza abantu ibihumbi 100 bamukurikira kuri YouTube ni ikimenyetso cy'uko Imana ikomeje gukora umurimo wayo binyuze muri we. Turashimira kandi abantu bose bakomeje kumushyigikira bakora subscribe, bareba kandi basangiza abandi ibikorwa bye."
Yakomeje avuga ko bishimira umuhate n'ubwitange Gaella agaragaza mu murimo akora nubwo akiri muto, ashimangira ko afite ejo hazaza heza haba mu ivugabutumwa, mu muziki ndetse no mu buzima bwe bwite.
Abayisenga yavuze kandi ko bafite icyizere ko Gaella azagira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu no guteza imbere Ubwami bw'Imana, ndetse ko azakomeza kubera ishema umuryango we n'Abanyarwanda muri rusange.
Mu ndirimbo zamumenyekanishije cyane harimo "Akira Amashimwe", "Humura" na "Amfashe Ukuboko", zimaze kurebwa n'abarenga miliyoni ku mbuga nkoranyambaga.
Izi ndirimbo zakunzwe cyane kubera ubutumwa bwazo bukomeza abantu no kubashishikariza gukomeza kwizera Imana.
Gaella yanasubiyemo indirimbo z'abandi bahanzi, na zo zakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Muri zo harimo "Nina Siri" ya Israel Mbonyi, "Niyo Ndirimbo" ya Meddy ndetse na "Hejuru y'Abami n'Abatware" ya Upendo Choir.
Izo ndirimbo zafashije benshi kurushaho kumumenya no gukunda impano ye. Kuba umwana yageza ku bamukurikira ibihumbi 100 kuri YouTube ni ikimenyetso cy'uko ibikorwa bye bifite ababikurikirana ku rwego rwo hejuru.
Ni intambwe ifasha umuhanzi kugera ku bantu benshi, kongera amahirwe yo kumenyekana ndetse no gukomeza kubaka umwuga we.
Ku myaka 11 gusa, Akaliza Shimwa Gaella akomeje gutanga urugero rw'uko impano iyo ihujwe n'uburere bwiza, gukunda Imana, kwiga no gukorana umurava, bishobora gutuma umuntu agera ku bikorwa bikomeye akiri muto.
Kuzuza abantu ibihumbi 100 bamukurikira kuri YouTube ni amateka akomeye kuri we, kandi benshi bizeye ko ari intangiriro y'urugendo ruzamugeza ku rwego rwo hejuru mu muziki wa Gospel no mu ivugabutumwa.
Impano n'umurava: Akaliza Shimwa Gaella yujuje 100,000 bamukurikira kuri YouTube afite imyaka 11
Christian Abayisenga, Umuyobozi wa Holy Room Group, ashimira Imana n'abakomeje gushyigikira Akaliza Shimwa Gaella nyuma yo kuzuza abantu 100,000 bamukurikira kuri YouTube

Impano ntabwo yamubujije kwiga. Gaella yasoje amashuri abanza ashimirwa ubuhanga, amanota meza n'ikinyabupfura
Ku myaka 11 gusa, Akaliza Shimwa Gaella yujuje ibihumbi 100 bimukurikira kuri YouTube
Christian Abayisenga, Umuyobozi wa Holy Room Group, ikigo gifasha guteza imbere no gukurikirana impano ya Gaella
