Uyu
munsi uzaba tariki 15 Kanama ubere kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho Rayon
Sports izanerekana abakinnyi bashya yaguze ibahe na nimero bazambara. Vipers SC ni yo ibitse igikombe cya shampiyona ndetse ikaba itizwa na Robertinho watoje
Rayon Sports.
Vipers
SC ku wa 6 yatsinze Yanga African yo muri Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wa
gicuti wari ugamije kwerekana abakinnyi Yanga yaguze. Amakuru y'uyu mukino
yagiye hanze binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa Rayon Sports yemeza ko Vipers SC iza iri mu Rwanda kuri uyu wa mbere.
Umukino Rayon Sports iheruka gukina kuri Rayon Day yatsinzwse na Kiyovu Sports ibitego 2-1
Mu
mpera z'icyumweru gushize Rayon Sports yakinnye imikino 2 ya gicuti yose
irayitsinda harimo umukino batsinzemo Musanze FC ibitego 2-0 ndetse na As
Kigali baraye batsinze igitego 1-0.
Abakinnyi
bazerekanwa harimo: Mbirizi Eric wavuye muri Le Messager Ngozi
yo mu Burundi, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo
Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera
FC. Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric
wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga
Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe
Félix wavuye muri AS Kigali.
Vipers SC mu cyumweru gitaha izaba iri gutanga ikizamini muri Kigali
Vipers SC iherutse kwandagaza Yanga African
