Ku mezi 9 gusa Royalty umukobwa wa Chris Brown yeretswe amashusho y'indirimbo ya Se ayireba adahumbya amaso

Imyidagaduro - 24/03/2015 5:03 PM
Share:
Ku mezi 9 gusa Royalty umukobwa wa Chris Brown yeretswe amashusho y'indirimbo ya Se ayireba adahumbya amaso

Royalty umukobwa w’umuhanzi w’icyamamare Chris Brown yabyaranye n’umunyamidelikazi Nia Amey, mu gihe afite amezi icyenda gusa y’amavuko uyu mwana yatangiye kubasha kureba amashusho y’indirimbo za Se kandi akazikanurira adahumbya amaso.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru hollywoodlife uyu mukobwa wa Chris Brown ukunze kwibera kwa nyirakuru ubyara nyina yeretswe amashusho y’indirimbo ya Se yitwa "New Flame"ayirebera kuri Ipad yanga guhumbya no gukurayo ijisho kubera kuyishimira.

Royalty

Nyirakuru wa Royalty yamweretse indirimbo ya Se, umwana yanga guhumbya amaso

Hashize igihe gito cyane, hamenyekanye amakuru y’uko Chris Brown afitanye umwana na Nia Amey kuko babigize ibanga rikomeye ndetse na Chris Brown anabihisha umukobwa bakundanaga witwa  Karrueche Tran.

Umugore wa Chris Brown

 Nia Amey wabyaranye na Chris Brown bikarakaza cyane Rihanna na Karrueche Tran

Chris Brown ni umwe mu bahanzi bakundanyeho n’abakobwa benshi kandi ntibarambane mu rukundo. Mu bo yakundanye nabo harimo n’umuhanzikazi Rihanna nawe bakaba baraje gutandukana.

Chris Brown

Umuhanzi Chris Brown wigeze gufungwa akitabwaho bishoboka na Karrueche Tran nyuma bakaza gutandukana

Kuri ubu amakuru ariho ni uko Chris Brown yaba ari mu rukundo n’uwitwa Briona Mae, ariko  Chris Brown  akaba abihakana avuga ko nta nshuti y’umukobwa afite kugeza ubu ndetse ko nta n’uwo ateganya nk’uko tubikesha Allhiphop.

Gideon N.M


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...