Impano
y’iminsi 15 ubu niyo yiganje muri CANAL+ aho ushobora kureba amashene yose,
uhereye ku bakiriya bagura ifatabuguzi ry’ibihumbi 5,000FRW. Ni poromosiyo
CANAL+ yashyizeho mu gihe ikomeje ibirori byo kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka
30 ikorera ku mugabane w’Africa, ikaba imyaka 12 ikorera ku butaka bw’u Rwanda.
Mu
rwego rwo gufasha abakiriya bayo kunogerwa n’ibyiza bitambuka ku mashene
aboneka kuri Dekoderi ya CANAL+, ubu ku ifatabuguzi ryose umukiriya aguze ahita abona iminsi 15 yo kureba amashene yose ya CANAL+. By’umwihariko Canal+
yashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo ifashe abakunzi b’umupira muri rusange, cyane cyane abagura ifatabuguzi rya ‘Ikaze’ kugira amahirwe yo kureba imikino
igiye gutangira, ku giciro cyo hasi.
Iyi
poromosiyo yatangiye tariki ya mbere Nyakanga ikaba izarangira tariki 31
Nyakanya 2022. Umukiriya wa CANAL+ wifuza kugura ifatabuguzi, ashobora gukoresha
MTN Mobile Money aho akanda *182*3*1*4#, Airtel Money *500*4*3*2*4#, Ecobank
Mobile App, cyangwa akanyura ku mucuruzi wemewe cyangwa iduka rya CANAL+
rimwegereye.