Iki
gitaramo cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, mu Murenge wa Mushikiri mu
Karere ka Kirehe, aho uyu muhanzi yavukiye. Cyari kimwe mu bitaramo ari
kuzengurukamo hirya no hino mu gihugu agamije gufatanya n’Abanyarwanda
kwizihiza imyaka 32 ishize u Rwanda rubohowe.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Senderi Hit yavuze ko yishimiye cyane uburyo
abaturage bo ku ivuko rye bamugaragarije urukundo n’ubufatanye, ibintu yavuze
ko byamukoze ku mutima kuko yabonye ko ibikorwa bye bikomeje guhabwa agaciro
n’abo asangiye inkomoko.
Yagize
ati: “Ndashimira Intaganzwa za Kirehe uburyo twataramye twishimira ibyiza u
Rwanda rwagezeho mu rugendo rwo kwibohora imyaka 32. Ndashimira kandi
urubyiruko rw’Intaganzwa za Kirehe uburyo twataramanye mu Murenge wa
Mushikiri.”
Uyu
muhanzi umaze imyaka myinshi mu muziki nyarwanda yavuze kandi ko yanejejwe no
kubona abana n’urubyiruko bitabira cyane indirimbo ze, cyane cyane izifite
ubutumwa bwubaka igihugu ndetse n’izigisha indangagaciro nyarwanda.
Yasobanuye
ko ari ikintu kimushimisha kubona urubyiruko rugenda rushyira imbere ibihangano
bifite ubutumwa bwiza, aho kwibanda gusa ku ndirimbo z’imyidagaduro zidatanga
inyigisho zifatika.
Ati:
“Mu ndirimbo zanjye ziri mu mitima y’abana bato harimo izivuga ku burere
mboneragihugu. Ndashimira urubyiruko uburyo batagikunda kumva indirimbo
z’ibishegu ahubwo bagashyira imbere indirimbo z’uburere mboneragihugu.”
Senderi
Hit akunze kugaragaza ko kimwe mu byamuranze mu rugendo rwe rw’umuziki ari
ugukoresha ibihangano bye mu gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete, gukangurira
urubyiruko gukunda igihugu no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Igitaramo
cya Kirehe cyasize Senderi Hit afite ibyishimo byinshi, cyane cyane kubera ko
cyabereye ku ivuko rye ndetse akabona abaturage bamwakirana urugwiro.
Uko
yakiriwe n’abakunzi be byamweretse ko ibikorwa amaze imyaka akora bikomeje
kugira uruhare mu mibereho y’abaturage, cyane cyane urubyiruko akangurira
gukunda igihugu no kwimakaza indangagaciro nziza binyuze mu muziki.
Senderi
Hit ni umwe mu bahanzi bafite amateka yihariye mu muziki nyarwanda. Uyu muhanzi
ukomoka mu Karere ka Kirehe amaze imyaka irenga 20 akora umuziki, aho
yamenyekanye cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bw’ubumwe, gukunda igihugu no
gukangurira abaturage kugira uruhare mu iterambere.
Mu
rugendo rwe, yashyize hanze album zirimo Twaribohoye, Icyomoro na Intimba
y’Intore, zakunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa zibumbatiye. Yitabiriye kandi
ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye byamugejeje no ku ruhando mpuzamahanga.
Kuva
yatangira umuziki kugeza ubu, Senderi Hit yakomeje kugaragara nk’umuhanzi
wihariye uhuza imyidagaduro n’ubukangurambaga, ibintu byatumye agumana umwanya
ukomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Senderi Hit yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe n’abaturage bo mu Karere ka Kirehe mu gitaramo cyabaye mu Murenge wa Mushikiri, ashimangira ko byamwibukije inkomoko ye ndetse bikamwereka ko ibikorwa bye bikomeje gukundwa

Senderi Hit yavuze ko yishimiye kubona abakiri bato baririmbana na we indirimbo zifite ubutumwa bwubaka igihugu, agaragaza ko urubyiruko rugenda rushyira imbere ibihangano byigisha indangagaciro n’uburere mboneragihugu

Mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 32 yo kwibohora k’u Rwanda, Senderi Hit yakomereje ibitaramo bye mu Karere ka Kirehe, aho yifatanyije n’abaturage mu kwizihiza ibyiza igihugu cyagezeho kuva cyabohorwa, ashimira uburyo bitabiriye ku bwinshi

Senderi Hit yavuze ko gutaramira ku ivuko rye byari bifite igisobanuro cyihariye kuri we, kuko yabonye abaturage bamwakiranye urugwiro ndetse bakaririmbana na we indirimbo zamugize icyamamare mu myaka ishize


