Yvan yitabye Imana amaze igihe atangiye kugaragaza ko
umuziki gakondo w’u Rwanda ufite ubushobozi bwo kwakirwa neza ku rwego
mpuzamahanga. Ndetse, yasize Album ‘Twaje’ iriho ibihangano na n’uyu munsi
umuntu yumva akanyurwa.
Mu bihe bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga hari
abagaragaza bakozwe ku mutima n’inganzo ye, ndetse ibikorwa bye yasize
byakomeje gusigasirwa n’umuryango we birimo nko gushyiraho ishuri ryamwitiriwe,
gutegura iserukiramuco ryubakiye ku murage n’ibindi.
Massamba Intore na Ruti Joël babanye igihe kinini na
Yvan Buravan bagaragaje ko ku itariki nk’iyi bazirikana ibihe banyuranyemo n’uyu
muhanzi, ndetse bavuga ko mu gitaramo bitegura gukora kizaba tariki 31 Kanama
2024 muri BK Arena, bazamucyeza mu buryo bwihariye.
Massamba yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agira
ati “Umuhungu wanjye nkunda Yvan Buravan ndagucyeje, uri nkongi itazazima, njye
na Ruti Joel tuzagucyeza. Turagukunda."
Iki gitaramo cyiswe “3040 Ubutore Concert ", Massamba
yagiteguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 amaze akora umuziki n’indi 30
ishize u Rwanda rubohowe.
Ni igitaramo avuga ko yateguye mu rwego rwo gukundisha
urubyiruko umuco. Ati “Mu muco abakuru batanga inkoni ku bakiri bato. Ni
ingenzi ko ababitse n’abazi amateka bagomba kuyasangiza abato kugira ngo
bakomeze muri uwo murongo wo kuyasigasira.’’
Biteganyijwe ko azahurira ku rubyiniro n’abahanzi Ariel
Wayz, Ruti Joel, DJ Marnaud ndetse na DJ GRVNDLVNG.
Ruti
Joël azirikana uruhare rwa Buravan kuri Album ye ya mbere
Ku wa 22 Ukuboza 2023, Ruti yabwiye itangazamakuru ko agira igitekerezo cyo gukora Album yabanje kumva azayita ‘Rumata’ ariko birangira ahinduye izina ayita ‘Musomandera’ kubera uruhare rwa Buravan.
Yavuze ko Album ‘Rumata’ yari kuba iriho indirimbo za
gakondo ndetse n’indirimbo z’umudiho ugezweho. Akomeza ati “Kubera umuvandimwe
wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa
gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora."
Ruti avuga ko yongeye gutekereza ku izina rya Album,
asanga afiteho indirimbo 10 zisanzwe (modern) ndetse n’indirimbo 10 z’umudiho
ugezweho biba ‘Rumata wa Musomandera’.
Uyu munyamuziki yavuze ko ashingiye ku ruhare Buravan
yagize kuri Album ye, abifata nk’isezerano bagiranye ryo kumugaragaza buri
hantu hose azataramira.
Ati “Ntabwo nkongi nshobora kumwibagirwa, ubu ngubu
nta handi namukura usibye muri njye."
Ruti avuga ko nawe yagize uruhare rukomeye kuri Album
ya Buravan yise ‘Twaje’, abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko ari ‘umunywanyi
we’.
Yavuze ko ubushuti bwabo bwarandaranze kugeza n’ubwo
baguranye indirimbo. Buravan yakunze indirimbo ‘Impore’ ya Ruti Joel
arayimusaba, undi arayimuha. Ruti Joel nawe akunda indirimbo ‘Nyambo’ ya
Buravan arayimwaka.

Massamba Intore na Ruti Joel batangaje ko biteguye
guha icyubahiro Buravan mu gitaramo bazahuriramo tariki 31 Kanama 2024

Ruti Joel ari kumwe na Buravan ku rubyiniro- Babaye inshuti z’akadasohoka, barashyigikirana mu bihangano byabo

Massamba agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki
Ku itariki nk'iyi kandi ni bwo 'Yanga' wamamaye muri Cinema yitabye Imana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TSINDA' YA MASSAMBA INTORE
