Ku itariki nk’iyi nibwo Nigeria yakoze amateka atarabaho ukundi muri Afurika

Imikino - 03/08/2016 2:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Ku itariki nk’iyi nibwo Nigeria yakoze amateka  atarabaho ukundi muri Afurika

Tariki ya 3 Kanama 1996 nibwo ingoma zavugijwe mu mijyi itandukanye mu gihugu cya Nigeria ubwo ikipe y’igihugu yabo yari itwaye igikombe cy’isi mu mikino Olempike yaberaga Atlanta muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri Taribo West waciye mu makipe nka Auxerre, AC Milan na Inter Milan nka myugariro, avuga ko ibitego 3-2 Nigeria yatsinze Argentine ku mukino wa nyuma, na n’ubu bikimuri mu mutwe kandi adateze kubyibagirwa.

Igikombe olempike twatwaye mu 1996 ni kimwe mu bintu by’agatangaza byaranze urugendo rwanjye mu mupira w’amaguru.Twari dufite ikipe yatsinda buri kipe yose yo ku isi icyo gihe”.Taribo West aganira na BBC.

dfhffhfh

Taribo West uvuga ko atazibagirwa ibihe byiza atwara igikombe Argentine nyuma yo gutsinda Brezil muri 1/2

Mu itsinda rya kane (D) Nigeria yari irimo, yatangiye itsinda Hongria igitego 1-0, itsinda u Buyapani ibitego 2-0 mbere yo gutsindwa na Brezil igitego 1-0 mu mukino wa nyuma mu itsinda.

Muri ¼ cy’irangiza, iyi kipe yahise ibatizwa “Dream Tema” yaje kwihererana Mexique iyitera ibitego 2-0 , ihita yongera guhura na Brezil muri ½ cy’iranmgiza

Icyo gihe Brezilyanyagiye Nigeria ibitego 3-1 mu gice cya mbere  ariko Jay-Jay Okocha yaje gufasha iyi kipe ya Afurika kuba bnanganya ibitego 3-3 mu minota 90’ y’umukino birangira bongejeho iminota 30 Nigeria ihita itsindamo igitego, umukino urangira ari ibitego 4 bya Nigeria ku bitego bitatu (3) bya Brezil.

Bebeto, Roberto Carlos na  Ronaldo bari mu ikipe yatsinzwe na Nigeria mu mukino wa ½ cy’iramgiza mu mukino Olempike 1996.

Nkanou

Nwankwo Kanu niwe watsinze ibitego 2 ubwo Nigeria yatsindaga Brezil muri 1/2

Taribo West akomeza avuga ko ubwo bari bamaze kugera ku mukino wa nyuma bahise biyumvamo izindi mbaraga imbere ya Argentine kuko ngo nubwo Argentine yababanje igitego batacitse integer kugeza aho bayitsinze ibitego 3-2.Taribo avuga ko umudali wa Zahabu yambitswe yawubitse kure hashoboka ku uryo abana be bazajya bawubona.

Kuri iyi nshuro imikino Olempike izabera muri Brezil kuva tariki ya 5 -21 Kanama 2015, imikino n'u Rwanda ruzaba ruhagarariwe.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...