Ku Isi hari 15 gusa Ibyo wamenya ku modoka ihenze cyane ya McLaren Senna yaguzwe na Burna Boy

Imyidagaduro - 11/06/2025 9:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Ku Isi hari 15 gusa Ibyo wamenya ku modoka ihenze cyane ya McLaren Senna yaguzwe na Burna Boy

Mu ijoro ryakeye nibwo amashusho ya Burna Boy yakira imodoka ya McLaren Senna Fully carbon fiber edition. 1 of 15 abantu bacika ururondogoro kubera ko ari imodoka ihenze kandi itunzwe n’umubare muto w’abantu ku Isi.

Ni imodoka zikorwa n’uruganda rwa McLaren Senna ikorwa na sosiyete yo mu Bwongereza ikora imodoka ya McLaren Automotive ikaba yarahoze yitwa McLaren Cars. Iyi modoka ifite moteri ebyiri za V8 ya 4.0L, ifite imbaraga za 800 PS (789 hp) kuri 7,250 rpm na Torque 800 Nm (590 lb-ft) @ 5,500 rpm.

Kugira ngo ive mu muvuduko wa 0km kugera mu 100km/hr biyitwara amasegonda 2.8 biyihereza imbaraga n’ubushobozi budasanzwe bwo kugendera ku muvuduko udasanzwe kandi mu gihe gito ikaba kandi igenda 335 km/h (208 mph).

Iyi modoka iraremereye cyane aho ipima toni irenga gato bituma mu kwihuta itakora impanuka uko yiboneye iturutse ku muvuduko mwinshi.

Iyi modoka irahenze cyane kandi siko buri wese ashobora kuyigondera dore ko igura arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikaba ihenda kubera ko ku Isi hose hakozwe izi modoka 15 zonyine.

Si imodoka wagurira ku isoko ahabonetse hose kuko bisaba kwigira ku ruganda ukababwira uko ushaka ko bayikora yaba amabara n’ibindi hanyuma bakayitunganya ukagenda ukayifata. Iyi modoka ishobora gukoreshwa mu marushanwa yo kwiruka, yubakiwe ku munyabigwi Ayrton Senna wo muri Formula 1.

Kugeza aka kanya, Burna Boy ni umwe mu bahanzi muri Africa ndetse no ku Isi yose bakunda kugaragara neza mu bantu nyamwinshi akigaragaza mu mikufi ihenze ndetse no kugendera mu modoka zihenze.

Kuri ubu, Burna Boy yaguze iyi modoka iza isanga Rolls Royce, Ferrari, Maybach and a Lamborghini, V8, Ranger Rover ndetse n’izindi z’igiciro gihanitse.

Burna Boy yamaze kwibikaho imodoka nshya ihagaze arenga miliyari 2Frw


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...