Akoresheje ifoto ubona ko yafashwe cyera, Birdman yifurije Lil Wayne isabukuru nziza anamwita umunyabigwi (legend). Ibi byarakaje cyane abafana ba Lil Wayne batuka Birdman bamwe ntibanatinya kumwifuriza imivumo. Ibi byatewe n’uko Birdman ashyirwa mu majwi kuba inyuma y’idindira ry’umuziki wa Lil Wayne ndetse akaba yaragiye amwiba amafaranga yabaga yakoreye, ikirego Lil Wayne yatanze amuregamo miliyoni 50 z’amadolari.

Iyi niyo foto Birdman yakoresheje yifuriza Lil Wayne isabukuru nziza, bigaragara ko baheruka kwifotozanya cyera cyane
Ibyo abafana ba Lil Wayne bavuze kuri Birdman:
“Mwishyure amafaranga ye unarekure umuziki we, urabizi ko abikeneye kandi arabikwiye”
“Nibura mureke yigendere”
“Lil Wayne nta kintu yitaye kuri ibi urimo by’isabukuru mu gihe utaramwishyura”
“Mwishyure, wa mugome we amafanga yose ufite uyakesha Lil Wayne”
“Biteye isoni kuba waranze kumwishyura ibye kandi ubwo buzima urimo niwe ubukesha”
“Amafaranga si byose. Urukundo, kubaha no kubabarira nta mafaranga yabigura. Ikureho imivumo y’abantu wishyure Lil Wayne. Mwubahe nk’uko nawe yakubahaga nk’umubyeyi.”
Hari ibindi biteye isoni tutakwirirwa twandika ariko abenshi mu babonye Birdman yifuriza Lil Wayne isabukuru barakaye cyane bavuga ko yagakwiye gukomangwa ku mutima n’ubuhemu yamugiriye/
Bivugwa ko kuva Lil Wayne yava muri Cash Money nta kigenda
Ubwo yari afite imyaka 9 gusa, Lil Wayne yasinyishijwe muri Cash Money na Birdman atangira urugendo atyo ndetse yamufataga nk’umubyeyi we bitewe n’uko se umubyara yari yaramutaye. Bakomeje uyu mubano Lil Wayne agenda akora indirimbo nyinshi zabiciye bigacika mu mateka ya Hip Hop Cash Money iboneraho kwamamara, umuhanzi wese ukizamuka muri Hip Hop akifuza kuba yasinywa muri iyi label ya Birdman kuko yabaga aziko azahasanga Lil Wayne. Abakurikiranira hafi iby’umuziki cyane cyane Hip Hop ntibakwibagirwa YMCMB, izi nyuguti zambawe ku myenda, ku mitako n’ahandi hatandukanye bitewe n’uburyo Cash Money yari imaze kwamamara ndetse na Young Money ya Lil Wayne. Abibuka neza bazi alubumu yitwa ‘Like Father Like Son’ inariho indirimbo yitwa “Stuntin’ Like My Daddy”, ibi byose bikaba bihamya urukundo rw’umwana n’umubyeyi rwari hagati ya Birdman na Lil Wayne.
Abahanzi benshi bakomeye muri iki gihe bari kumwe na Lil Wayne muri Cash Money bavanyemo nawe ubu bakaba bakorera muri Young Money Entertainment yashinzwe na Lil Wayne cyangwa se baragiye ahandi hatandukanye. Aba bahanzi bagaragaza cyane kuba ku ruhande rwa Lil Wayne ndetse bivugwa ko ubu Cash Money nta kigenda cyayo nyuma y’uko Lil Wayne ayivuyemo n’abahanzi bari barayimukurikiyemo bakamukurikira. Abo ni nka Drake uherutse no kwishushanyaho ishusho ya Lil Wayne ku mubiri. Drake akunze kugaraza ko aho ari abikesha Lil Wayne kandi ko atazibagirwa ineza yabagiriye ubwo yabagiriraga icyizere akabinjiza muri Young Money na Cash Money. Undi ni Nicki Minaj, Mack Maine ari nawe perezida wa Young Money, Lil Twist n’abandi.


Lil Wayne yababajwe no gusanga Birdman yaramucuruzaga ku nyungu ze

Birdman yazanye Lil Wayne mu muziki akiri umwana muto cyane
N’ubwo Lil Wayne yari inkingi ya mwamba muri Cash Money, Birdman niwe muyobozi mukuru unafite uburenganzira bwose. Ngo yagiye akoresha amafaranga ya Lil Wayne mu nyungu ze ku giti cye n’iza Cash Money kandi Lil Wayne agahezwa mu bikorwa bimwe na bimwe byabaga byakozwe hitwajwe indirimbo ze n’izina rye.
Ibi byo kwibwa byarakaje Lil Wayne, cyane ko avuga ko yabivumbuye hanaciyeho iminsi itari micye. Muri 2014 yahise atanga ikirego aregamo Birdman miliyoni 51 z’amadolari, kugeza n’ubu uru rubanza ntirurarangira ndetse ntibagicana uwaka. Uretse kwibwa, alubumu ya Lil Wayne yari yise The Carter V Birdman yanze ko bayirekura, na n’ubu iracyari mu maboko ya Cash Money, ndetse bitewe n’amasezerano Lil Wayne afite muri Cash Money ntashobora kongera gukora indirimbo ku giti cye uretse gusubira gukorera mu kwaha kwa Cash Money, ibyo yarahiye ko bitazigera bibaho. Ubu uretse kuba yakorana indirimbo n’abandi bahanzi, Lil Wayne nta yandi mahitamo Birdman yamusigiye.
Abantu batandukanye bagiye bagerageza gushaka ubwiyunge hagati ya Lil Wayne na Birdman ariko byarananiranye kuko bisa nk’aho Birdman adashaka ko Lil Wayne yajya kuba umuntu wigenga ngo akorere umuziki ahandi hatari iwe, mu gihe Lil Wayne nawe yagaragaje kenshi ko kuba muri Cash Money ari nko kuba mu nzoka, bivuze ko atasubirayo.
