Amakuru
InyaRwanda ifite ni uko The Ben n’umugore we bageze muri iki gihugu ku wa Kane
tariki ya 30 Mata 2026, mu gihe igitaramo nyamukuru bazitabira giteganyijwe kuri uyu wa
Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, kikabera muri Ciela Resort, ahazwiho kwakira
ibitaramo n’ibirori by’icyubahiro bihebuje muri Zambia.
Iki
gitaramo cyiswe “The Royal Networking” kiri mu bigize uruhererekane
rw’ibitaramo Davido ari kuzengurukamo isi yise “5IVE Alive Tour 2026”. Ni
ibitaramo byahuje amazina akomeye mu muziki wo ku mugabane wa Afurika no ku
rwego mpuzamahanga.
Usibye
Davido watumiye The Ben, biteganyijwe ko kuri uru rubyiniro hazanagaragara
ibindi byamamare birimo umunyamerika Rick Ross, icyamamare mu njyana ya Rumba
yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, ndetse na Cindy
Le Cœur, umwe mu baririmbyi bakomeye muri aka karere.
Iki
gitaramo cyateguwe nk’igikorwa cyihariye kigamije guhuza abantu bafite aho
bahuriye n’ubucuruzi n’imyidagaduro, aho abacyitabira bishyura amafaranga ari
hagati ya K15,000 na K25,000 kugira ngo binjire muri iyi “VIP experience”.
Mu
mashusho magufi Uwicyeza Pamella yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaye
ari kumwe n’umugabo we The Ben bari muri hoteli ya Bonanza Golf Course, imwe mu
hantu hihariye kandi hahenze i Lusaka, izwiho ubwiza n’ituze ridasanzwe.
Davido
ubwe yemeje ko afite gahunda y’ibitaramo bibiri muri Zambia, aho azataramira
Ciela Resort ku wa Gatanu, akazakomereza ku wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026
ahitwa Polo Field Show Grounds, nabwo mu Mujyi wa Lusaka.
Nyuma
y’ibi bitaramo, Davido azakomereza urugendo rwe muri Guinea, aho azataramira i
Conakry ku matariki ya 8 na 9 Gicurasi 2026. Ibi bitaramo bizaba bisoza ku
mugaragaro tour ye ya “5IVE Alive Tour 2026”, yakoreye mu bihugu bitandukanye
ku Isi.
Kwitabira
kwa The Ben muri iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare mpuzamahanga, bikomeje
kugaragaza uko umuziki nyarwanda ugenda waguka ugera ku rwego mpuzamahanga, aho
abahanzi bawo batumirwa mu birori bikomeye bihuza ibyamamare byo ku isi.
The
Ben na Pamella bageze i Lusaka muri Zambia aho bitabiriye igitaramo gikomeye
batumiwemo na Davido

Ku
butumire bwa Davido, The Ben n’umugore we Pamella bari mu byamamare byitabiriye
igitaramo cya “The Royal Networking” i Zambia

The
Ben ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella bageze muri Zambia mbere
y’igitaramo Davido azahuriramo na Rick Ross na Koffi Olomide



