Urukundo rwa rw'umunyamidelikazi Kourtney Kardashian w'imyaka 42 na Travis Barker kabuhariwe mu gucuranga akaba yaranabiherewe ibihembo bya Grammy Awards bigera kuri 3 ufite imyaka 45 rwatangiye mu kwezi kwa cyenda ku mwaka wa 2020. Aba bombi bakaba barakundanye nyuma y'uko Travis Barker akoze gatanya n'umugore we babyaranye abana 2 naho Kourtney Kardashian yari amaze gutandukana n'uwahoze ari umukunzi we Scott Disick babyaranye abana 3.
Kourtney Kardashian na Travis Barker bakaba bari basanzwe ari inshuti za hafi aribyo byaje kuvamo urukundo none kuri ubu Travis yamaze kwambika impeta y'urukundo Kourtney Kardashian nk'uko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse n'ibinyamakuru bitandukanye birabitangaza.
Mu mafoto akurikira irebere Travis Barker yambika impeta y'urukundo Kourtney Kardashian:
