Koreya y’Epfo: Umunyamerika yakatiwe igifungo azira gusoma ikibumbano

Imyidagaduro - 17/04/2026 5:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Koreya y’Epfo: Umunyamerika yakatiwe igifungo azira gusoma ikibumbano

Umunyamerika uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Johnny Somali, yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’urukiko rwo muri Koreya y’Epfo, nyuma y’igikorwa cyateje impagarara zikomeye ndetse kigafatwa nk’agasuzuguro ku mateka y’iki gihugu.

Ibi byabaye ku wa 15 Mata 2026, nyuma y’uko hasakaye amashusho agaragaza uyu musore w’imyaka 25 asoma ikibumbano cyubatswe mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abagore bahohotewe mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.

Uyu musore witwa Ramsey Khalid Ismael mu mazina ye nyakuri, yari amaze igihe azenguruka ibihugu bitandukanye afata amashusho ayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane YouTube. Yari azwiho gukora ibikorwa bidasanzwe bikurura abantu benshi, ariko akenshi binateza impaka.

Ageze muri Koreya y’Epfo, ibikorwa bye ntibyagarukiye ku guteza impaka gusa, ahubwo byarakaje cyane abaturage, abayobozi n’imiryango itandukanye, biza kumuviramo gufatwa no kujyanwa imbere y’ubutabera.

Igikorwa cyamushyize mu majwi cyane ni icyo gusoma ikibumbano cyubatswe mu rwego rwo kwibuka abagore b’Abanyakoreya bazwi nka “comfort women”, bahohotewe bagahatirwa gukora umwuga w’uburaya n’ingabo z’u Buyapani mu gihe cy’intambara.

Iki kibumbano gifite agaciro gakomeye ku Banyakoreya kuko kibutsa amateka ababaje igihugu cyanyuzemo. Bityo, ibikorwa bya Johnny Somali byafashwe nk’igitutsi gikomeye no gusuzugura abo bagore ndetse n’amateka yabo.

Amakuru dukesha BBC News avuga ko ayo mashusho akimara gukwirakwira, inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza, riza kurangira uyu munyamerika agejejwe imbere y’urukiko.

Uretse icyo gikorwa, yanashinjwe ibindi byaha birimo guteza akaduruvayo, gukora ibikorwa bihungabanya ituze ry’abaturage, no kutubaha amategeko n’umuco w’igihugu.

Mu rukiko, herekanywe amashusho agaragaza imyitwarire ye irimo gukoresha amagambo mabi, gukora ibikorwa by’urwenya rukabije ndetse rimwe na rimwe bishobora guteza umutekano muke.

Nyuma yo gusuzuma ibi byaha byose, urukiko rwo mu murwa mukuru Seoul rwamuhamije ibyaha rumukatira igifungo cy’amezi atandatu. Iki cyemezo cyafashwe nk’uburyo bwo kugaragaza ko imyitwarire isuzugura amateka n’umuco by’igihugu idashobora kwihanganirwa.

Iki kibazo cyateje impaka nyinshi ku isi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Hari abashyigikiye icyemezo cy’urukiko, bavuga ko kubaha amateka n’umuco w’abandi ari ingenzi.

Abaturage ba Koreya y’Epfo bagaragaje ko bishimiye iki cyemezo, bavuga ko gitanga ubutumwa bukomeye ku banyamahanga basura igihugu cyabo.

Ku rundi ruhande, hari n’abagarutse ku ngingo y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, nubwo benshi bemeranya ko ibikorwa bya Johnny Somali byarenze imbibi.

Johnny Somali yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’urukiko rwo muri Koreya y’Epfo nyuma yo gusoma ikibumbano

Umunyamerika uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Johnny Somali, yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’urukiko rwo muri Koreya y’Epfo, nyuma y’igikorwa cyafashwe nk’agasuzuguro ku mateka y’iki gihugu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...