Iminsi y’impeshyi izwi nka “boknal”, aho abantu bamwe basangaga barya inyama z’imbwa bizeye ko zibongerera imbaraga mu gihe cy’ubushyuhe, yabaye iya nyuma mbere y’uko iryo tegeko ritangira gukurikizwa mu buryo bwuzuye muri Gashyantare 2027
Ku Isoko rya Moran riri i Seongnam hafi ya Seoul, rimwe mu masoko yari azwi cyane kubera ubucuruzi bw’inyama z’imbwa, abantu bari bakomeje gusangira ku manywa.
Gusa, umubare w’abakiriya wagiye ugabanuka cyane, ndetse abenshi mu bakomeje gutumiza “bosintang”, isupu ikorwa mu nyama z’imbwa, ni abantu bageze mu zabukuru.
Kim Yong-book, uyobora Ishyirahamwe ry’Abacuruzi bo ku Isoko rya Moran akaba amaze imyaka isaga 40 akorera muri ako gace, yavuze ko isoko ryahindutse cyane.
Yagize ati: “Ubu ni ahantu h'abasaza.” Yavuze ko urubyiruko rutakigaragara cyane muri ubu bucuruzi nk’uko byahoze.
Abacuruzi benshi bamaze guhindura ibyo bakora. Restaurants nyinshi zatangiye kugurisha inyama z’ihene z’umukara n’ibindi biribwa, mu rwego rwo gushaka ubundi buryo bwo gukomeza ubucuruzi nyuma y’uko inyama z’imbwa zigiye gucibwa burundu.
Umuco wo kurya inyama z’imbwa wari umaze kugabanuka
Kugabanyuka kw’abarya inyama z’imbwa byagiye kwiyongera uko imyaka yagiye ishira. Ibi byatewe ahanini n’uko Abanya-Koreya y’Epfo benshi batangiye gufata imbwa nk’amatungo yo mu rugo, ndetse imyumvire ku burenganzira n’imibereho myiza y’inyamaswa ikagenda ihinduka.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024 ku bantu 2,000 bwerekanye ko abarenga 90% batateganyaga kongera kurya inyama z’imbwa mu gihe kizaza. Abarenga 80% bashyigikiye ko ubwo bucuruzi buhagarikwa, mu gihe hafi 95% bavuze ko batari barariye inyama z’imbwa mu mwaka wabanje.
Amategeko mashya azatangira gukurikizwa mu 2027
Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo yemeje muri Mutarama 2024 itegeko ribuza korora, kubaga, gukwirakwiza no kugurisha imbwa zigenewe kuribwa.
Iryo tegeko ryahaye abari muri ubu bucuruzi igihe cy’imyaka itatu cyo kwitegura, bityo rizatangira gukurikizwa mu buryo bwuzuye muri Gashyantare 2027. Abazaryica bashobora guhanishwa igifungo cyangwa ihazabu.
Leta kandi yemeye gufasha aborozi b’imbwa, abacuruzi ndetse na ba nyiri restaurants kugira ngo bashobore guhindura imirimo yabo no kwinjira mu bundi bucuruzi.
Amakuru ya Leta agaragaza ko ibigo birenga 5,600 byagize ingaruka ku itegeko rishya, mu gihe abayobozi bavuga ko ubworozi bwinshi bw’imbwa zagenewe kuribwa bwari bumaze guhagarara mbere y’uko igihe ntarengwa kigera.
Bamwe baracyababajwe no gutakaza uyu muco
Lee Kang-chun, umaze imyaka 37 akora mu bucuruzi bw’inyama z’imbwa, yavuze ko yumva icyemezo cyo kubuhagarika gifite ishingiro bitewe n’uko imyumvire y’Abanya-Koreya y’Epfo yahindutse ndetse n’uko igihugu gifite isura ku rwego mpuzamahanga.
Gusa yavuze ko bimubabaza kubona abakiriya be benshi, cyane cyane abageze mu myaka ya za 70, 80 na 90, baza kure gushaka ifunguro bizeraga ko ribongerera imbaraga ariko bakaribura.
Umwe mu bakiriya, Yoo Jin-sam w’imyaka 69, yavuze ko amaze kurya inyama z’imbwa kuva afite imyaka 20. Nubwo yemera icyemezo cya Leta, yavuze ko azazikumbura.
Ku rundi ruhande, Kim Jin-suk w’imyaka 71 yavuze ko we adatewe agahinda cyane no kuba inyama z’imbwa zigiye gukurwa ku isoko, kuko ashobora kurya ibindi biribwa.
Muri rusange, 2026 ni wo mwaka wa nyuma w’igihe cy’impeshyi aho kurya inyama z’imbwa bikiri mu buryo bwemewe muri Koreya y’Epfo, mbere y’uko igihugu gishyira iherezo ku bucuruzi bwazo muri Gashyantare 2027.


Mu gihe Koreya y’Epfo yitegura gushyira mu bikorwa burundu itegeko ribuza ubucuruzi bw’inyama z’imbwa
