Perezida wa Korali Umucyo, Vedaste Ntibiragwa, yabwiye inyaRwanda ko iyi Korali imaze imyaka 19 ikora umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo, ikaba igizwe n'abaririmbyi 80 barimo abagabo, abagore, abasore n'abakobwa. Yakomeje ati: "Intego tugenderaho tuyisanga mu Abakolisayi 1:28". Kuri ubu baririmbyi bari mu byishimo byo gushyira hanze Album ya kabiri.
Chorale Umucyo yabayeho yihangana, kubera guharanira kwesa imihigo yo kugendera ku cyerekezo cyayo cyo kuba umucyo koko, nk’uko izina ryayo ribigaragaza. Iri mu makorali akomeye muri Paruwasi ya Kabuga aho ibarizwa, dore ko imaze imyaka hafi 20 igaragariza umwete no kudacogora mu ivugabutumwa rinyuze no mu muziki.
Indirimbo yabo nshya "Ebenezeri" yashyizwe ku mugaragaro ku wa 12 Nzeri 2025 kuri YouTube, ifite insanganyamatsiko ishingiye ku gushima Imana ku ntambara yatsindiye ubwoko bwayo, ku butabazi, n’uburinzi bwayo. Mu magambo arimo ubuhamya, baririmba bati: “Waturwaniriye intambara tuzi, n’izo tutazi... Tuzahora tuvuga ineza yawe!”
Yakozwe mu buryo bw’umwuga n’abanyamwuga barimo Camarade Pro (wanditse indirimbo ndetse akanakora audio), na ho amashusho ayoborwa na Bosco, afatanyije na Umurage Media House Ltd. Bakoresheje ibikoresho n’ikoranabuhanga rigezweho, “Ebenezer” yerekanye neza intego ya korali yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bushishikaje, bugezweho kandi bwizewe.
Umucyo Choir yavutse mu mwaka wa 2006 mu kwezi k’Ukwakira, iza isanga izindi korali zari zisanzwe muri EAR Kabuga: korali y’abana n’izindi ebyiri z’urubyiruko. N’ubwo yaje nyuma, Umucyo Choir yagaragaje ko ishyira umurava ku byo yiyemeje gukora, bituma izamuka vuba kandi ihamya ko igira icyerekezo gifatika.
Yatangiranye n’abaririmbyi 25-30, bose b’abagore, iyoborwa bwa mbere na Rutaremara Jules, ari na we watanze izina “Umucyo” muri menshi yari yatanzwemo. Yaje kuyoborwa na Mukaruziga Jacqueline, nyuma asimburwa na Manzi Claver, na we asimburwa na Ntibiragwa Vedaste, uri kuyiyobora kugeza ubu afatanyije na komite ikora umurimo w’Imana amanywa n’ijoro.
Korali igizwe n’imiryango itanu: Dotani, Moriya, Sinayi, Karumeri na Siyoni, bagendera ku ishusho y’umuryango usanzwe, uhuje intego, gusenga no gukora umurimo w’Imana.
Mu mwaka wa 2015, iyi korali yashyize hanze umuzingo w’amashusho yiswe “Tujyane Umucyo”, wari intambwe y’ubutwari kuko byasabye amafaranga menshi, ariko bikaba n’ikimenyetso cy’uko Umucyo itagamburuzwa n’inzitizi.
Uretse kuririmba, korali ikora ibikorwa by’urukundo, igafasha abatishoboye, ikagira n’itsinda ry’inshuti n’abaterankunga bayifasha gukora umurimo w’Imana. Abenshi mu batangiranye na korali ubu bari hirya no hino, abandi barubatse, bamwe babaye abashumba, ariko bose basize umurage ukomeye kuri korali.
Umucyo Choir ntabwo yahagaze kuko hari ibyo yagezeho. Ibinyujije mu ndirimbo “Ebenezer”, yongeye kwemeza ko intego yayo ari ukwagura umurimo w’Imana aho bishoboka hose, bifashishije uburyo bugezweho n’imbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwabo bugira buti: “Tuzakomeza kuba umucyo w’isi; dusenga, dukora, kandi twiteguye kwaguka kurushaho.”
Umucyo Choir_EAR Kabuga igaragaza ko imyaka itari yo ipima ubushobozi, ahubwo ko ari icyerekezo, kwihangana n’umurava. Urebye “Ebenezer”, aba ayifashije kurushaho kubaka amateka yo kugeza ubutumwa bwiza kure, agafatanya na bo gushima Imana, kandi akaba ahaye icyubahiro inzira korali yanyuzemo.
Iyo wumvise indirimbo yabo, ntiwumva amagambo gusa, wumva n’ibiri mu mutima wabo. Umucyo uhora waka kandi “Ebenezer” ni indi ntambwe igaragaza ko umurimo w’Imana iyo ukozwe bivuye ku mutima, utanga umusaruro.
Korali Umucyo ya EAR Kabuga imaze imyaka 19 mu murimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo
Perezida wa Korali Umucyo, Vedaste Ntibiragwa yavuze ko iyi Korali ishoye imizi mu Abakolisayi 1:28
Chorale Umucyo ya EAR Kabuga iri mu mashimwe yo kumurika Album ya kabiri "Hashimwe Uwiteka"
REBA INDIRIMBO NSHYA "EBENEZER" YA KORALI UMUCYO