Korali Ukuboko kw’Iburyo yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1989, ikaba kuri ubu igizwe n’abaririmbyi barenga 150. Mu myaka irenga 30 imaze, yamenyekanye cyane ku ndirimbo zakunzwe n’abakristo benshi nka Ikidendezi, Rukundo ni Yesu, Imirimo, Imitima yacu, Hashimwe Yesu, Abera b’Imana, Ndi Imana mu misozi n’izindi.
Indirimbo yabo nshya “Kora Ikintu Gishya” yanditswe na Pastor Benjamin Serugo, ubarizwa mu itsinda Ben & Chance akaba n'umuririmbyi wa Alarm Ministries, binyuze mu bufatanye Alarm Ministries ifitanye na Korali Ukuboko kw’Iburyo. Yayobowe na Oliva Rukundo, umuririmbyi uri kuzamuka muri iyi minsi kandi ufite n’ibihangano bye bwite.
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku murongo wo muri Yesaya 43:19 ugira uti: “Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.” Ni ijambo ryerekana ko Imana ihora yiteguye gukora ibishya mu buzima bw’abayizera.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Seth Kwizera, Perezida wa Chorale Ukuboko kw'Iburyo, yavuze ko intego nyamukuru ari ugukomeza ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, nk’uko byanditswe muri Matayo 28:19–20:
“Nuko mugende, mwigishe amahanga yose, mubabatize mu izina rya Data, n’iry’Umwana, n’iry’Umwuka Wera: mubigisha kwitondera byose nabategetse; kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”
Seth Kwizera yibukije ko ari umurimo Yesu yasigiye abamwizera: kubwiriza amahanga yose.
Ku ruhande rwe, Desire Mubogora, umutoza wa Korali Ukuboko kw'Iburyo, yasobanuye ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abizera ko Yesu ahora yiteguye gukora ikintu gishya, ndetse ikaba n’ubutumwa bukangurira n’abatarakira Yesu kumwizera babinyujije mu mirimo akorera abera be.
Indirimbo “Kora Ikintu Gishya” ni imwe mu ndirimbo 13 zafashwe mu mashusho ya Live Recording iherutse gukorwa. Iteganyijwe gushyirwa kuri Album ya 5 ya Chorale Ukuboko kw’Iburyo, izashyirwa hanze mu gitaramo giteganyijwe ku wa 06/12/2026 kuri ADEPR Gatenga.
Iyi ndirimbo ikomeje kwerekana ko Ukuboko kw’Iburyo ari imwe mu makorali akomeye mu Rwanda, akomeje gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byayo bishyigikira ukwizera n’ihumure ry’abakristo.
Korali Ukuboko kw’Iburyo yasohoye indirimbo nshya y'amashusho “Kora Ikintu Gishya” yafashwe mu buryo bwa 'Live Recording'
REBA INDIRIMBO NSHYA "KORA IKINTU GISHYA" YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO
