Korali Rehoboth yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu mwaka wa 1995, ikaba ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byayo. Mu mwaka ushize wa 2025, yakoze Live Recording y'indirimbo zirimo "Turashima Umusaraba", "Imbaraga z'Imana", "Urukundo rw'Imana" na "Ngwino kwa Yesu", zikaba ziboneka ku muyoboro wayo wa YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Kuri ubu bari mu myiteguro y'igiterane kizaba ku wa 9 Kanama 2026 guhera saa munani z'amanywa (14:00), kikazabera ku rusengero rwa ADEPR Nyakabanda. Cyatumiwemo umuramyi Bosco Nshuti n'abandi bakozi b'Imana batandukanye bazifatanya na Korali Rehoboth kugeza ubutumwa bwiza ku bazacyitabira.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Perezida wa Korali Rehoboth, Munyaneza Justin, yavuze ko bahisemo gutegura iki giterane nyuma yo kubona ko abantu benshi bugarijwe n'ibibazo bitandukanye bibaremereye, bityo bakifuza kongera kubereka ko Yesu ari we gisubizo.
Yagize ati: "Twifuje gukora igiterane cy'ivugabutumwa gifite intego 'Ngwino kwa Yesu' nyuma yo kubona ko abantu benshi barushye. Bamwe baruhijwe n'ibyaha, abandi baruhijwe n'ibibazo by'ubu buzima.
Ni yo mpamvu twateguye iki giterane kugira ngo twongere tubwire abantu ko Yesu ari we wenyine uvura imvune zo mu mitima kandi akaruhura abarushye, tugendeye ku ijambo ry'Imana ryo muri Matayo 11:28 rivuga riti: 'Mwese abarushye n'abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura.'"
Uyu muyobozi yavuze ko icyifuzo cyabo ari uko abazitabira iki giterane batazataha nk'uko baje, ahubwo bakagira impinduka nziza mu buzima bwabo. Ati: "Muri iki giterane twitezemo kubona abantu benshi bakira agakiza, abari baraguye bakabyuka, abandi bagahumurizwa n'ubutumwa bwiza bw'Ijambo ry'Imana ndetse n'indirimbo zihimbaza Imana."
Yongeyeho ko iki giterane kizabera umwanya mwiza wo gutangiza ku mugaragaro gahunda nshya ya Korali Rehoboth yiswe "Gospel in Action" (Ubutumwa Bwiza mu Bikorwa).
Ati: "Ni igiterane kandi duteganya gushyira ahagaragara gahunda ya chorale Rehoboth twise 'Gospel in Action', ni ukuvuga ubutumwa bwiza mu bikorwa. Dufite icyerekezo cyo gukora ibikorwa bifasha abantu guhinduka mu buryo bwuzuye, haba mu buryo bw'umwuka no mu mibereho yabo ya buri munsi, bakabasha no kwiteza imbere."
Abajijwe impamvu bahisemo gutumira Bosco Nshuti muri iki giterane, Munyaneza Justin yavuze ko nubwo hari abaramyi n'amakorali menshi bakora umurimo mwiza, Bosco Nshuti afite ubutumwa bujyanye neza n'intego y'iki giterane.
Yagize ati: "Amakorali menshi n'abaramyi benshi bavuga ubutumwa bwiza buzana abantu kuri Yesu kandi twagiye dukorana na bamwe mu bihe bitandukanye. Ariko kuri iyi nshuro twifuje ko iki giterane tugikorana na Bosco Nshuti nk'umuramyi uvuga ubutumwa bwiza bwiganjemo urukundo rwa Yesu."
Yunzemo ko Bosco Nshuti afite indirimbo zihura neza n'intego y'iki giterane, ati: "Twavuga nk'indirimbo ze zirimo 'Ni muri Yesu', 'Yanyuzeho' n'izindi, kandi ibyo bihura neza n'intego y'igiterane cyacu twise 'Ngwino kwa Yesu'."
Korali Rehoboth yavuze ko iki giterane ari intangiriro y'ibindi bikorwa byinshi biteganyijwe mu rwego rwo gukomeza ivugabutumwa no gukorera abantu.
Munyaneza Justin yagize ati: "Nyuma y'iki giterane turi gutegura ikindi giterane kinini kizahuza amakorali n'abaramyi batandukanye. Dufite kandi gahunda yo gukomeza gukora indirimbo nshya zihimbaza Imana, gukora ingendo z'ivugabutumwa no gukomeza ibikorwa by'urukundo bizafasha abantu mu buryo butandukanye."
Korali Rehoboth irahamagarira abakunzi b'umuziki wa Gospel n'abifuza kwegera Imana kuzitabira iki giterane, ivuga ko kizaba ari umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana, kumva Ijambo ryayo no kwakira ubutumwa bw'ibyiringiro buboneka muri Yesu Kristo.


Korali Rehoboth ya ADEPR Nyakabanda yateguye igiterane "Ngwino kwa Yesu" yatumiyemo Bosco Nshuti

Umuramyi Bosco Nshuti ategerejwe mu giterane "Ngwino kwa Yesu" cya Korali Rehoboth
"Twateguye iki giterane kugira ngo twongere tubwire abantu ko Yesu ari we wenyine uvura imvune zo mu mitima" Rehoboth Choir
