“Ambereye Maso” ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abatuye Isi ko badakwiye kubaho mu bwoba cyangwa mu kwiheba, ahubwo ko bakwiye kwizera Imana, bakayiragiza ubuzima bwabo, bakaryama bafite amahoro, bazi ko barinzwe n’Umwami ukomeye utagira icyo ahangara.
Iyi ndirimbo yibutsa abantu bose ko Imana ihora ibareberera, nk’uko umubyeyi mwiza ahora yitaye ku bana be. Nk’uko umubyeyi adahwema gukurikiranira hafi imibereho y’umwana we, ni ko n’Uwiteka ahora ahanze ijisho ku bantu be, akabarinda kandi akabayobora mu nzira nziza.
Izerimana Jean de Dieu (Jado) yavuze ko iyo Imana itaba mu ruhande rwabo, "ntitwaba turiho ariko kubera urukundo adukunda, atubera maso uko bwije n'uko bukeye turasabwa kumwizera ubundi tukaryama tukizigura kuko ari umwami ukomeye ntacyamuhangara".
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugenewe abantu bose bizera Umwami Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo. Ni ubutumwa bwo kwizera, kwiringira no kuruhukira mu maboko y’Imana, tuzi ko itajya itererana abayiringira.
La Promesse Choir ni itsinda ry’abaramyi rifite intego yo gusakaza ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo. Batangiye uyu murimo bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose, abari hafi n’abari kure.
“Twashinze itsinda ryacu mu mwaka wa 2017, tugamije gusakaza ubutumwa bwiza kugira ngo abantu benshi bamenye Imana. Twatangiye turi itsinda rito kandi dufite amikoro make, ariko Imana yakomeje kudutera imbaraga, iduhuza n’abantu badufasha kugera ku rwego tugezeho uyu munsi.” - Izerimana Jean de Dieu
Yakomeje ashimangira ko bakomeje gukora umurimo wabo bashyize imbere ukwizerwa no gukorera Imana mu rukundo, kandi ko bafite icyizere cy’uko indirimbo “Ambereye Maso” izakora ku mitima ya benshi, ikabahumuriza ikanabibutsa ko Imana ihora ibareba kandi ibitaho.


La Promesse Choir kandi bateguje abakunzi babo indirimbo nyinshi mu minsi iri imbere
REBA INDIRIMBO NSHYA "AMBEREYE MASO" YA LA PROMESSE CHOIR
