Perezida wa Korali Ishimwe, Byabagabo Claude, umaze imyaka 20 muri iyi korali, yatangaje ko Ishimwe choir yashinzwe mu 1964, ikaba imaze imyaka myinshi ikora umurimo w’Imana mu budacogora.
Ni korali yageze mu ntara zose z’u Rwanda, itanga ubutumwa bwiza kandi igira uruhare mu kubaka insengero zitandukanye hirya no hino mu gihugu. Yanarenze imipaka y’u Rwanda, igeza ivugabutumwa muri Tanzania.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Korali Ishimwe yahuye n’ibihe bikomeye, aho hasigaye abaririmbyi barindwi gusa. Icyakora, kubera kwihangana no kwizera, yongeye kwiyubaka. Ubu igizwe n’abaririmbyi 97 bakomeje gukorera Imana n’umutima wose.
Iyi korali kandi yagize uruhare rukomeye mu gufasha imfubyi nyinshi zasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, igaragaza ko umurimo wayo utagarukira mu ndirimbo gusa, ahubwo unarangwa n’ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza.
Korali Ishimwe ni yo korali nkuru ku cyicaro cya Paruwase ya Karongi ndetse n’iyahoze ari Intara ya Kibuye. Ifite intego yo kugeza ubutumwa ku bantu benshi kurushaho, no gufasha abantu guhembuka mu buryo bw’Umwuka.
Mu bijyanye n’umuziki, Ishimwe choir imaze gushyira hanze album ebyiri z’amajwi n’amashusho (audio-visuel), kandi iri hafi gusohora album ya gatatu yise “Ntibavumika”.
Ku wa 21 Gashyantare 2026, iyi korali izakora igitaramo cyo gushima Imana kizabera kuri Dove Hotel, guhera saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro. Ni igitaramo bazafatiramo amashusho y'indirimbo zabo zigize album ya 3 yitwa "Ntibavumika".
Biteganyijwe ko abazitabira iki gitaramo bazahabwa umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse binyuze mu ndirimbo zitandukanye zuzuyemo ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro.
Abateguye iki gitaramo barahamagarira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuzitabira ku bwinshi, kugira ngo bafatanye na Korali Ishimwe gushima Imana no kwakira ubutumwa buhumuriza imitima.

