Kuri uyu wa 21 Mutarama 2026, ni bwo Korali Iriba yashyize hanze indirimbo yayo nshya “Nzajya mu Ijuru” ya Korali Iriba. Ni indirimbo idasanzwe, imaze iminota mike igiye hanze, ariko ikaba yamaze gukora ku mitima ya benshi.
“Nzajya mu Ijuru” ni indirimbo ikoranye ubuhanga buhanitse, amajwi meza, imyandikire ikomeye n’ubutumwa bufite ireme. Abayumva, by’umwihariko Abakirisitu, bavuga ko ibakumbuza Umurwa Wera wa Yerusalemu.
Aba baririmbyi b'i Huye, bahanika amajwi yabo bavuga bati: “Hazabaho umunsi mwiza bihebuje, ni umunsi abera bose bategereje. Azagororera abanesheje iyi si, ntibazarimbuka, bazimana na We.”
Barakomeza bati: “Bazambikwa amakamba atatseho inyenyeri, bazasingiza Umwami Yesu hamwe n’abamalayika. Mbega umunezero mbonye Yesu Kristo! Tuzabana ubudatandukana, ni bwo nzamushima uko bikwiriye, ooo Haleluya,
Nzajya mu Ijuru.”
Uwizeyimana ni umwe mu bakunze cyane iyi ndirimbo nshya "Nzajya mu Ijuru", ati "Mbega umunsi mwiza urushijeho kuntera amatsiko ni ukuri, Yesu we ninkubona nzagushimira cyane bikomeye, muhabwe umugisha Iriba mwese ndabakunda rwose". Undi ati: "Mbega umunezero kuzabona Yesu umukunzi wanjye".
Nathan Bazagezahe yavuze ko anejejwe cyane n'iyi ndirimbo, ati: "Wahouu mudukoreye umunsi Imana ibahe umugisha ndafashijwe pe". Ingabire Diane ati: "Ohh Halleluya nzajya mu ijuru, Imana ikomeze kudushoboza tuzabane nayo ibihe bidashira".
Mu kiganiro n’umuyobozi wa Korali Iriba, Muhire Protogène, yagize ati: “Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ni ukubwira abakunzi b’Umusaraba ko intego y’uru rugendo ari ukujya mu Ijuru. Bityo, buri wese akwiye kubigira intego y’ubuzima bwe.”
Abajijwe ku byo abakunzi ba Korali Iriba bazitega muri uyu mwaka wa 2026, yagize ati: “Uyu mwaka wa 2026 tuzageza ku bakunzi bacu ibihangano byinshi kandi byiza, birimo ubutumwa bwiza bwa Kristo buzabubaka mu buryo bwihariye.”
Iyi ndirimbo nshya ya Korali Iriba ije nyuma gato y’uko iyi korali itoye abayobozi bashya. Muhire Protogène yongeye gutorerwa kuyobora korali muri manda y’imyaka ibiri, yungirizwa na Mukasine Jeanne d’Arc wasimbuye Mukakalisa Florence.
Hatorwe kandi umutoza mushya wa korali, Kayitesi Confiance, wasimbuye Yumvabe Schadrack. Umwanditsi ni Mujawabasindi Peruth, wasimbuye Mugorenejo Denyse.
Hatoranyijwe n’Abajyanama 7:
Umubitsi: Kwizera Abraham
Ushinzwe Iterambere: Uwiringiyimana Nathanael
Ushinzwe Imyitwarire: Ruboha Evariste
Ushinzwe Amasengesho: Mukandahunga Beatrice
Ushinzwe Ibyuma: Mbonigaba Baptiste
Ushinzwe Imibereho myiza: Mukamuhoza Pacifique
Ushinzwe Itangazamakuru: Uwiduhaye Alice
Korali Iriba igizwe n’abaririmbyi 137 bari mu Rwanda, ndetse n’abandi 97 bo muri diaspora, barimo abari mu Buhinde (India), Kenya, Mozambique n’ahandi hatandukanye ku Isi.
Umurimo wabo ntugarukira ku kuririmba gusa, ahubwo bakora n’ibikorwa by’urukundo birimo gufashanya hagati yabo, gusurana, gusura abarwayi mu bitaro ndetse no gusura abafungiwe muri gereza.
Korali Iriba yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka “Ntakibasha,” “Wa Munsi Wageze,” “Witinya,” “Nzabanza Nawe” n’izindi zitandukanye ziboneka kuri YouTube channel yabo “Iriba Choir Rwanda.”



Korali Iriba yashyize hanze indirimbo ya mbere muri uyu mwaka mushya wa 2026
REBA INDIRIMBO NSHYA "NZAJYA MU IJURU" YA KORALI IRIBA
