Mu kiganiro na inyaRwanda, Umuyobozi ushinzwe imiririmbire muri iyi korali, Ange Uwajeneza, yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya yaturutse ku gutekereza ku rukundo rw’Imana rurenze urugero. Yasobanuye ko Imana yemeye gutanga Umwana wayo Yesu Kristo kugira ngo apfire abantu, bityo babone ubugingo n’agakiza.
Ati: “Twatekereje cyane ku buryo Yesu yapfuye azira twe, n’ubwo nta cyaha yari afite. Kuba ari Imana ariko akemera gusiga icyubahiro cye, akaza mu isi agasuzugurwa, agakubitwa ndetse akagera no ku rupfu azira ibyaha byacu, byadukoze ku mutima cyane. Ayo maraso ye ni yo yaduhaye kuba abana b’Imana, adukiza urubanza twari dukwiye gucirwaho iteka.”
Ange Uwajeneza yakomeje agaragaza ko Yesu Kristo akwiriye gushimwa ku bw’icyo gikorwa gikomeye cyo "kuducungura", kuko urupfu rwe rwabaye intsinzi ku bamwizera bose.
Bitewe n’iyo mpamvu, Korali Ibyiringiro yafashe umwanzuro wo kuririmba iyo ntsinzi yabonekeye i Golgota, ishyira imbaraga mu kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo. Biyemeje gukomeza kuririmba no kwamamaza imbaraga ziri mu maraso ya Yesu, bagamije gukomeza kubaka ukwizera kw’abakristo no kugeza ubutumwa ku bandi.
Iyi ndirimbo “Imbaraga z’amaraso ya Yesu” ushobora kuyisanga ku rukuta rwa YouTube rw’iyi korali rwitwa Ibyiringiro Choir EMLR Kicukiro, aho bakomeje gusangiza abantu ubutumwa bwiza binyuze mu muziki w’ivugabutumwa.
Korali Ibyiringiro yashyize hanze indirimbo nshya “Imbaraga z’amaraso ya Yesu”
REBA INDIRIMBO "IMBARAGA Z'AMARASO YA YESU" YA KORALI IBYIRINGIRO
