Korali Hermon izwi mu ndirimbo ’Amatunda’ igiye kumurika Album bise "Tuzakomeza guhumba "

Iyobokamana - 26/08/2019 11:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Korali Hermon izwi mu ndirimbo ’Amatunda’ igiye kumurika Album bise "Tuzakomeza guhumba "

Hermon ni korali ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Itorero ry’Akarere rya Rubavu, Paruwasi ya Rubona, Umudugudu wa Rubona, ikaba izwi cyane mu ndirimbo 'Amatunda’. Kuri ubu iyi korali igiye gushyira ahagaragara umuzingo wayo wa gatatu w’amashusho bise ’Tuzakomeza guhumba "

Ni igiterane kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2019 kugeza ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeli 2019, kikazabera kuri ADEPR Rubona aho Hermon izaba iri kumwe na korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge n'umuvugabutumwa Cyprien HAKIZIMANA.


Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, umuyobozi wa Korali Hermon, TUBANAMBAZI Theoneste, yavuze ko intego y’iki giterane ari ugushishikariza abantu kuguma mu gakiza kuko harimo ibyiza byinshi. Yemeza ko imyiteguro y’igiterane yamaze kunozwa biteguye kuririmbira abazitabira mu buryo bw’umwimerere.


Yagize ati “Indirimbo zikubiye kuri uyu muzingo zikubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu kuguma mu gakiza bityo n’amashimwe agakomeza kwiyongera kuko mu gakiza harimo ibyiza byinshi. Dufite indirimbo zivuga amashimwe y’ibyo Imana yakoze, izindi zikaba ubutumwa bwiza n’izibuza abantu gukora ibyaha, zibereka inzira yo gucungurwa."

Korali Hermon yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1998, itangira yari ifite abariririmbyi 28, ubu ifite abaririmbyi barenga 80.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...