Korali Gasave igiye gukora igiterane gikomeye cyo gusengera Isi: “Mana fasha Isi yacu”

Iyobokamana - 27/06/2025 11:25 AM
Share:
Korali Gasave igiye gukora igiterane gikomeye cyo gusengera Isi: “Mana fasha Isi yacu”

Korali Gasave, imwe mu makorali ya mbere yashingiwe mu Itorero rya ADEPR mu Mujyi wa Kigali, igiye gukora igiterane cy’iminsi itatu yise “Mana fasha Isi yacu”.

Iki giterane cyiswe "Mana fasha isi yacu" giteganyijwe kuva ku wa Gatanu tariki ya 4 kugeza ku Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025. Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu kizajya gitangira saa munani z’umugoroba, naho ku Cyumweru gitangire kuva mu gitondo hamwe n’amateraniro rusange, gisozwe nyuma ya saa sita.

Iki giterane kizibanda ku gushima Imana no gusengera Isi ihanganye n’ibibazo by’ingutu birimo intambara, inzara, indwara, ibyorezo, imyuzure, n’ubusambanyi bukabije burimo gusenya imiryango n’indangagaciro.

Korali Gasave imaze imyaka myinshi mu murimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo, ifite intego yo gusengera isi, intego banashimangiye mu ndirimbo yabo yamamaye “Mana Fasha Isi yacu”, yumvikanamo amagambo agira ati: “Mana fasha Afurika yacu, fasha Uburayi n’Amerika, Aziya na Oseyaniya, fasha iyi si yacu.”

Ijambo rizabera umusingi iki giterane, riboneka muri Zaburi 94:17-19 havuga ngo "Iyo Uwiteka ataba umutabazi wanjye, Ubugingo bwanjye buba bwaratuye vuba ahacecekerwa. Nkivuga nti “Ikirenge cyanjye kiranyereye”, Imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye. Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, Ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye."

Korali Gasave yatumiye amakorali akunzwe cyane mu Rwanda, arimo: Korali Jehovah Jireh ULK, Korali Siloam ya Kumukenke na Korali Abacunguwe ya Gasave. Hazaba kandi harimo n’abakozi b’Imana barimo: Rev. Pastor Ndayizeye Isaïe, Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Pastor Binyonyo Mutware Jeremie, Umushumba wa Paruwasi ya Gasave, Rev. Pastor Mutabazi Etienne.

Imyaka 57 y’ubutumwa bwiza n’imbuto zigaragara

Umuyobozi wa Korali Gasave, Bwana Mushinzimana Andre, yavuze ko imyaka 57 bamaze mu murimo ari ubuhamya bw’ukwizera, ubushake n’ukwizirika ku Mana. Ati: "Imyaka 57 si mike. Muri yo twanyuze mu bihe bigoye n’ibyoroshye, ariko Imana yaraturinze. Twavuze ubutumwa bugera ku bantu benshi, haboneka imbuto zigaragara, zirimo amaparuwasi n’imitima yahindutse kuri Kristo,"

Mu gihe cy’iki giterane, Korali Gasave izamurika ku mugaragaro umuzingo wayo wa mbere w'indirimbo zabo, ndetse banakorere Live Recording y’amashusho n’amajwi azajya mu muzingo mushya.

Korali Gasave yashinzwe mu 1968 nyuma y’umwaka ADEPR igeze i Kigali. Ni yo korali ya mbere ya ADEPR yashinzwe mu Mujyi wa Kigali, igatangirira ku rusengero rwa Nyarugenge. Ni korali yavuyemo izindi zikomeye nka Korali Hoziana ya Nyarugenge.

Yatangiye igizwe n’abantu batandatu biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera Pasiteri Kayihura Jacques, umwe mu bazanye ADEPR i Kigali. Kugeza ubu, Korali Gasave ifite abaririmbyi barenga 120, ikaba imaze gukora album enye z’indirimbo z’amajwi zagiye zimenyekana cyane, nka: “Mana fasha Isi yacu”, “Ishimwe”, “Ni we Yesu” n’izindi nyinshi.

Iki giterane bagiye gukora kije mu gihe isi ihanganye n’ibibazo bikomeye: Intambara zimaze guhitana inzirakarengane zitabarika, Indwara z’ibyorezo n’inzara mu bihugu byinshi, Ihindagurika ry’ibihe n’imyuzure, Indangagaciro zisenyuka, imiryango igacikamo ibice, Iterabwoba, ubwicanyi, ubukene bukabije n'ibindi.

Ni muri urwo rwego Korali Gasave yahisemo guhaguruka ikagira icyo ikora: guhamagara abakozi b’Imana, imitima y’abakijijwe n’abatarakizwa, ngo bose bafatanye gusengera isi yacu. “Mana fasha Isi yacu” si amagambo gusa, ni isengesho risanzwe rihuriza hamwe abaramyi n’abakunda amahoro mu mpande zose z’Isi.

Gasave choir igizwe n'abarenga 120 igiye gukora igiterane cyo gushima Imana no gusengera isi

Gasave choir iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda ndetse afite amateka akomeye

Jehovah Jireh Choir yatumiwe muri iki giterane cyo gusengera Isi

Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke yambariye kuzitabira iki giterane

Korali Abacunguwe izaririmba muri iki giterane

Gasave Choir yateguye igiterane kizamara iminsi 3



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...