Faradja Choir ikorera mu Itorero rya ADEPR Kimihurura, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Paroisse ya Kimihurura, Itorero rya Kimihurura ni imwe mu makorali akuze cyane kuko imaze imyaka irenga 49 ikora umurimo w’Imana, aho yatangiye mu 1976.
Mu myaka ya mbere y’ivugabutumwa rya ADEPR mu Mujyi wa Kigali, igihe itorero ryari riri mu bikorwa byo gushinga amatorero mashya, Chorale Faradja yagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Icyo gihe, mu mujyi wa Kigali hari amatorero ya ADEPR ataragera kuri atanu, bityo Faradja ikaba yarabaye igikoresho gikomeye mu kwagura umurimo w’ivugabutumwa.
Kuri ubu bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise “Mfite Ibyiringiro”, ikaba yabimburiye izindi bari gutegura mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Iyi ndirimbo yashyizwe ku muyoboro wa YouTube wa Chorale, ari wo Faradja Choir Kimihurura Official, aho ikomeje guhesha umugisha abayumvise bose.
Perezida wa Faradja Choir, James Mbonyumugabe, yabwiye inyaRwanda mu mpera z'uyu mwaka bazakora igitaramo gikomeye kizaba tariki 25-26 Ukwakira 2025. Yanavuze ko bafite ingendo z’ivugabutumwa harimo urugendo bazakora mu Ugushyingo.
Faradja Choir bateguje igitaramo mu mpera z'uyu mwaka ndetse n'izindi ndirimbo nshya zitandukanye
REBA INDIRIMBO NSHYA "MFITE IBYIRINGIRO" YA FARADJA CHOIR