Korali El Shadai izafatanya na Ambassadors of Christ, Maranatha n’izindi zikomeye mu gitaramo cyo gufasha

Iyobokamana - 31/03/2016 8:35 AM
Share:
Korali El Shadai izafatanya na Ambassadors of Christ, Maranatha n’izindi zikomeye mu gitaramo cyo gufasha

Korali EL Shadai yo mu itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi ifatanije n'icyiciro cy'ubutabazi cyo mu itorero rya, igiye gukora igitaramo gikomeye cyo gukusanya inkunga yo gufasha impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, mu gitaramo kizaba kirimo andi makorali akomeye.

Iki gitaramo cyiswe « Umusamariya mwiza Concert » kizabera ku rusengero rw'Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi rwa Bibare tariki ya 2 Mata 2016 guhera Saa munani z’amanywa, El Shadai ikaba izafatanya n'amakorali akomeye cyane yo mu itorero ry'abadivantisiti, harimo nka Ambassadors of Christ Choir, Abakurikiye Yesu Family choir, Inkuru Nziza Choir ndetse na Maranatha Family Choir. El Shadai kandi yatumiye abanyamuryango bayo bose kugirango uwo munsi bazaze kuyifasha muri icyo gikorwa.

choir

Muri iki gitaramo, Korali EL Shadai izagurisha album zayo ebyeri ; iya karindwi n'iya munani , amafaranga yose azavamo akaba ari yo yagenewe gufasha impfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi, hanyuma iyi nkunga abayigenewe bakazayishyikirizwa mu gihe cy'icyunamo kizaba mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2016. Kwinjira mu gitaramo bizaba ari ubuntu kuri buri wese, ariko ukeneye kugura izi album anafite umutima wo gufasha nawe azabikora ku bushake bwe.

Aha Korali El Shadai yari kumwe na bamwe mu banyamuryango bayo

Aha Korali El Shadai yari kumwe na bamwe mu banyamuryango bayo

Korali El Shadai yatangiye gukora umurimo w'Imana tariki ya 17 Gashyantare 2000, ivukira mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi rya Bibare, mu ntara y'ivugabutumwa ya Remera. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nzaririmbira Uwiteka, Tuzamubona , Alikomawo ,Turatabaza n’izindi, ikiba nta karere na kamwe ko mu Rwanda itaravugamo ubutumwa, ndetse inshuro nyinshi ikaba yaragiye kuvuga ubutumwa mu bihugu nka Uganda, Kenya, U Burundi n’ahandi.

el shadai

Ibindi bihe byiza iyi Korali itajya yibagirwa ,hari mu mwaka wa 2014 ubwo yajyaga mu karere ka Gatsibo ahitwa i Kiramuruzi ikamarayo ibyumweru bibiri badataha, bakavuga ubutumwa mu ngo mbere ya saa sita,  nyuma ya saa sita bagakora ibiterane, aho bavuye abantu bagera kuri 250 biyeguriye Imana.

el shadai

Korali El Shadai iririmba mu ndimi enye harimo ikinyarwanda, igiswahile, ikigande ndetse n'icyongereza. Kugeza ubu ifite album umunani (8) z'amajwi , ikagira kandi  album eshatu z'amashusho harimo na album yitwa « Ingieni » igizwe n'indirimbo z'igiswahile yakoreye abakunzi bayo bo mu bihugu bya Tanzania, Kenya n’ibindi byumva uru rurimi. yitwa Ingieni.

EL Shadai ubu igizwe n'abaririmbyi 22, kandi iha ikaze umuntu wese wiyumvamo ubushake akanimenyaho ubushobozi  n’impano mu kuririmba, akaba yagenda akifatanya nabo bakisungana mu gukora umurimo w'Imana.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...