Korali Disciples of Jesus ikorera umurimo w'Imana muri EAR Remera ifite amateka yihariye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho ishingiye ku butumwa bwo kwamamaza Yesu Kristo no guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse.
Nk'uko InyaRwanda yabitangarijwe na Nyirikindi Jean Baptiste uri mu batangije Korali Disciples of Jesus akaba n'Umutoza wayo (Dirigeant/Music Conductor), Disciples of Jesus Choir yavutse mu 2008, itangira ari korali y’abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye, ari bake cyane, baririmbaga mu biruhuko gusa kuko bumvaga bafite ishyaka ryo kuvuga inkuru nziza y’ubutumwa bwa Yesu Kristo.
Izina “Disciples of Jesus” barihisemo kubera iyo ntego yo kuba abigishwa ba Yesu, bamwamamaza kandi bakamukorera. Ni imwe mu makorali ateranira muri EAR Remera, hazwi nko mu Giporoso. Batangiye ari abaririmbyi batarenze barindwi, ariko kuri ubu bamaze kugera kuri 60, bigaragaza urugendo rw’iterambere mu myaka 17 bamaze bakora ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Intego nyamukuru yabo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi, no gukora indirimbo nziza zivuga Kristo, zirimo ubutumwa kandi ziryoheye abazumva (Christ centered). Bavuga ko umuziki wabo utari uwo gushimisha amatwi gusa, ahubwo ugamije guhindura imitima no kugarura abantu ku Mana.
Ibikorwa by’ivugabutumwa bamaze gukora
Kubera ko batangiye ari abanyeshuri, ivugabutumwa ryabo ryibanze cyane mu mashuri atandukanye, yaba ayisumbuye, za kaminuza ndetse n’ahandi hatandukanye.
Mu rwego rwo gukomeza uwo murimo, bamaze gusohora album ebyiri: Album ya mbere: “Genda Ubabwire” – iriho indirimbo 6, harimo n’iyi ndirimbo “Genda Ubabwire” bashyize hanze mu buryo bw'amashusho.
Indirimbo zose zo kuri iyi album ziboneka kuri YouTube no kuri "streaming platforms" zabo, uzigeraho ukoze search: “Disciples Of Jesus Choir”.Album yabo ya kabiri yitwa “Shimwa Mana” – iriho indirimbo 6, zose zikaba zikiri muri studio zitunganywa, kandi ziteganyijwe gusohoka vuba.
Nyirikindi Jean Baptiste yavuze ko mu myaka iri imbere, bifuza gukomeza gukora indirimbo nyinshi zirimo ubutumwa bwiza bubwira abantu kuva mu byaha, bakazigeza ku bantu benshi hagamijwe kwagura ubwami bw’Imana. Bemeza ko icyifuzo cyabo ari uko ubutumwa bwiza bugera kure hashoboka hose.
Uyu mwaka wa 2026 bawushyizeho umwihariko wo kwagura ivugabutumwa rikagera ku bantu benshi, abari hafi n’abari kure. Mu byo bateganya gukora harimo: Gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ya kabiri zafatiwe mu gitaramo bakoze mu mpera z’umwaka ushize cyitwa “Shimwa Mana Live Concert”, aho bashimiraga Imana ku myaka 17 korali imaze ivutse. Banateganya kandi gukora ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
“Genda Ubabwire” ni indirimbo igaruka ku kwibutsa abantu inshingano Yesu yasigiye abamwizera n’uko bakwiye kwitwara. Ijambo ry’Imana ribivuga neza muri: Matayo 28:19-20 “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”
Abaroma 10:13-14 “Kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami azakizwa. Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?”
Iyi ndirimbo ishimangira ko buri mukristo afite inshingano yo kujya kubwira abandi ubutumwa bw’agakiza, atari amagambo gusa ahubwo abigaragaza mu mibereho ye ya buri munsi.
Uko bakiriye kuba Rev. Dr. Rutayisire yakunze iyi ndirimbo "Genda Ubabwire"
Rev. Conon. Dr. Antoine Rutayisire wayoboye EAR Remera, akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru, yaragaragaje ko yakunze cyane indirimbo "Genda Ubabwire" ya Disciples of Jesus Choir.
Uyu mushumba yagaragaye mu mashusho avuga ko iyi ndirimbo ari nziza cyane ndetse ashishikariza abantu kuyireba. Ati: "Bavandimwe mwese mugiye kumva iyi ndirimbo, Disciples yongeye yabikoze, yasohoye indirimbo nziza cyane, "Genda Ubabwire" ko Yesu agira neza [...]".
Nyirikindi Jean Baptiste yabwiye inyaRwanda ko bakozwe ku mutima no kubona Rev. Canon. Dr. Antoine Rutayisire akunda indirimbo yabo "Genda Ubabwire". Yavuze ko ari umushumba uzi kandi wigisha ubutumwa bwiza, akagira n’umutwaro wo kwigisha ubutumwa bukura abantu mu byaha.
Aba baririmbyi bemeza ko ubutumwa uyu mushumba akunda ari nabwo buri muri iyo ndirimbo yabo, bityo ko iyo itaza kuba irimo ubutumwa bwiza bw’ukuri atari kuyikunda cyangwa ngo anayishishikarize abantu kuyireba.
Bati: "Ni umushumba uzi kandi wigisha ubutumwa bwiza akagira n'umutwaro wo kwigisha ubutumwa bukura abantu mu byaha. Kandi ibyo akunda niyo message iri muri iriya ndirimbo yacu. Rero iyo itaza kuba irimo ubwo butumwa bwiza bw'ukuri ntiyari kuyikunda cyangwa ngo anayishishikarize abantu kuyireba."
Bavuga ko kuba yarabashyigikiye byabanejeje kandi ko bumva bari mu mujyo umwe wo kuririmba ubutumwa bwiza ndetse n’ubutumwa bukura abantu mu byaha. Banagaragaje ko Rev. Canon yongeye gushishikariza abaririmbyi gukora nabo ibyo babwiriza abandi gukora; ko batagomba kubiririmba gusa ahubwo bakabaho nk’uko Ijambo ry’Imana ribidusaba.
Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire yatangiye kuyobora EAR Remera mu mwaka wa 2011 ubwo Disciples of Jesus yari imaze igihe gito ivutse akaba yarabareze kugeza uyu munsi akiri umubyeyi wabo. Bati: "Turamushimira ku bwo kudushyigikira tukiri abana bo mu mashuri yisumbuye, imyaka 17 ikaba ishize."
Korali Disciples of Jesus yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Genda Ubabwire”
Korali Disciples of Jesus ikorera umurimo w'Imana muri EAR Remera
Disciples of Jesus iheruka gukora igitaramo gikomeye yari yatumiyemo Ben and Chance
REBA INDIRIMBO NSHYA "GENDA UBABWIRE" YA KORALI DISCIPLES OF JESUS
