Korali Bethel ya EPR Kiyovu yateguye igiterane cya Pantekote yatumiyemo True Promises

Iyobokamana - 21/05/2026 3:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Korali Bethel ya EPR Kiyovu yateguye igiterane cya Pantekote yatumiyemo True Promises

Korali Bethel ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri EPR Paruwasi ya Kiyovu, Presibiteri ya Kigali, yateguye igiterane cya Pantekote kizaba kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, ku rusengero rwa EPR Paruwasi ya Kiyovu, ari naho ikorera umurimo w’Imana.

Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya kane gitegurwa n’iyi korali, kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uwo Mwuka w’ukuri naza, azabayobora mu kuri kose; kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibizaba.” (Yohana 16:13).

Abategura iki giterane babwiye inyaRwanda ko kigamije gufasha abantu kongera gutekereza ku gaciro n’akamaro k’Umwuka Wera mu itorero no mu gukura karyo mu buryo bw’umwuka.

Muri iki giterane hatumiwemo abavugabutumwa batandukanye ndetse n’amakorali arimo ayo muri EPR Paruwasi ya Kiyovu, nka Family of Singers Choir, Agape Choir na Passion Praise Worship Team. Hazaba kandi harimo True Promises Ministries ndetse n’umuvugabutumwa Rev. Dr. Faustin Ndatabaye.

Ubuyobozi bwa Korali Bethel bwatangaje ko gahunda z’iki giterane zizatangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa, mu gihe igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizakomeza guhera saa munani kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Incamake ku mateka ndetse n’ibikorwa bya Korali Bethel ya EPR Kiyovu

Chorale Bethel yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 1995, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bivuye ku gitekerezo cy’abahoze bari muri korali Jyanumucyo, bagamije kongera kubaka inzu y’Imana. Igitangira, yahawe izina “Bethel” risobanura: “Inzu y’Imana” (Itangiriro 28.19-22).

Korali Bethel yatangiranye umubare muto w’abaririmbyi ariko Imana yagiye iyagura kugeza ubu ifite abaririmbyi 60 baboneka mu bikorwa bya buri munsi, hakiyongeraho n’abandi babarizwa mu bindi bihugu ku bw’impamvu z’akazi n’amasomo ndetse n’abandi baba mu bice bitandukanye by’igihugu bataboneka muri gahunda za chorale za buri gihe.

Bimwe mu bikorwa bibanzeho ni: Ivugabutumwa, imibereho myiza, imibanire n’iterambere. Mu ivugabutumwa Chorale ifite indirimbo zirenga 300 zakoze umurimo mu bihe bitandukanye mu gufasha: isanamitima, kwihana ibyaha, gushima Imana, kuramya no guhimbaza.

Korali Bethel ifite indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho zirenga 40. Izi ndirimbo inyinshi ziri ku mbuga nkoranyambaga za Korali  nka youtube.

Chorale Bethel kandi ikora ivugabutumwa muri paruwase zinyuranye za EPR ndetse n’andi matorero cyane cyane mu bice byo mu cyaro, ikora ivugabutumwa kandi mu bikorwa mpuzamatorero. Ishyigikira ivugabutumwa mu rubyiruko cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda.

Mu mibereho myiza, Chorale Bethel yimakaza ubumwe n’ubusabane hagati y’abaririmbyi (umusangiro, imikino n’imyidagaduro), guhugurana,gusurana , gufashanya mu bibazo bya buri munsi, gushyigikirana mu bihe by’umunezero (ibirori) n'ibindi.

Mu iterambere ntabwo Korali Bethel ireba gusa iby’iterambere ry’umurimo w’Imana, "ahubwo tunareba iry’abaririmbyi ku giti cyabo, tugahugurana tukigishanya gukora imishinga yo kwiteza imbere ndetse tugashyigikirana mu bikorwa bigamije kuzamurana."

True Promises Ministry yatumiwe na Korali Bethel mu giterane cya Pantekote

Korali Bethel imaze imyaka 31 mu ivugabutumwa igiye gukora ku nshuro ya kane igiterane cya Pantekote

Korali Bethel yateguye igiterane cya Pantekote yatumiyemo True Promises






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...