Korali Bethania yagiriye ibihe byiza i Rusizi, ihakura umukoro wo kuvugurura urusengero ibarizwamo

Iyobokamana - 31/07/2025 4:43 PM
Share:
Korali Bethania yagiriye ibihe byiza i Rusizi, ihakura umukoro wo kuvugurura urusengero ibarizwamo

Korali Bethania ya ADEPR Ruhangiro mu Karere ka Rubavu ikaba inabarizwamo umuhanzikazi Alicia Ufitimana wo mu itsinda Alicia & Germaine, yagiriye ibihe byiza byuzuyemo umwuka w’Imana n’ubusabane i Rusizi, aho yakiranywe urugwiro n’Itorero rya ADEPR Bethel mu murava n’urukundo.

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Bethania choir yakoreye ivugabutumwa mu Karere ka Rusizi. Ni urugendo rwamaze iminsi ibiri, rusiga amateka n’inyigisho zikomeye. Bageze i Gashonga ku wa 26 Nyakanga 2025 saa 07:00, bahava ku wa 27 Nyakanga saa 17:00.

Uru rugendo barukoreye ku Itorero rya Bethel, Paroisse ya Gashonga mu Rurembo rwa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi. Bethania choir bavuga ko uru rugendo rwabaye ingenzi mu ivugabutumwa n’imikoranire n’abakunzi b’ijambo ry’Imana.

Muri urwo rugendo rw’ivugabutumwa, bahumurije imitima ya benshi banageza Ijambo ry’Imana ku mbaga, bituma benshi bongera kwizera no gukomeza mu rugendo rwabo rw'agakiza. Bahakuye isomo rikomeye n’umukoro wo gufatanya nk’abaririmbyi mu kuvugurura urusengero ibarizwamo kugira ngo n’ahabo habe hajyanye n'igihe.

Ni ibihe byaranzwe n’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ndetse n’ijambo ry'Imana ryagaburiwe abitabiriye. Bethania baririmbye indirimbo 25 zirimo: Ntabaza ndagutabara (izwi cyane nka Dore Ibirenge), Intambara zirwanwa bucece, Mwana wanjye, Umwungeri, Isaha y’Imana, Iratuzi, Imigambi, Shima Imana, n’izindi.

Iyi ni inshuro ya mbere Bethania choir yari itaramiye mu Karere ka Rusizi, nyuma y’urugendo rw’i Kiyumba mu Karere ka Gicumbi na Nyamirama mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Uru rugendo rw'i Rusizi rwari rufite intego y'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo no mu ijambo ry'Imana, hamwe no gushyigikira umurimo w'Imana dore ko Korali Bethania yitanze 1,500,000Rwf yo gufasha mu mirimo yo kuvugurura urusengero rwa ADEPR Bethel.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Visi Perezida wa Korali Bethania, Ufitingabire Vainqueur Maurice, yavuze ko bahakuye umukoro ukomeye cyane cyane byatumye nabo batekereza ku mishinga yo kuvugurura urusengero rwabo rwa ADEPR Ruhangiro kugira ngo rujyane n’igihe.

Yagize ati: "Natwe ibyo twahigiye kuko nk'inyubako Itorero ry'aho ririmo kubaka ryatumye dutekereza ko bishoboka kuvugurura inyubako y'urusengero duteraniraho natwe rukagendana n'igihe."

Bethania choir yavuze ko intego yayo muri Rusizi yari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, gutanga umusanzu mu bikorwa remezo by’Itorero, no kuganira no gusabana n’abaririmbyi ba Bethania batakigaragara kenshi muri korali kubera imirimo bamwe bafite muri Kigali, ndetse no gufasha abakiri bato gukura mu miririmbire bifashishije ubunararibonye bwa bakuru babo.

Incamake kuri Bethania Choir: Amateka, ibyagezweho n’ibyifuzo

Korali Bethania yo muri ADEPR Ruhangiro, Gisenyi, ikomeje gutera intambwe ishimishije mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ku wa 22 Ukuboza 2024, yakoze igiterane gikomeye bise Bethania Family Choir Day, gishingiye ku Zaburi 18:50.

Iki giterane cyabereye i Ruhangiro (ADEPR Rubona, Rurembo rwa Rubavu), kigamije gushimira Imana ku byo korali yagezeho, gusangira n’inshuti urugendo yanyuzemo no kugaragaza icyerekezo cy’imyaka 3 iri imbere.

Bethania yatangiye mu mwaka wa 2006 igizwe n’urubyiruko 33. Nyuma y’amezi atandatu yahinduriwe izina iba Bethania, izina rifite aho rihuriye na Bibiliya – ahantu Yesu yakundaga kujya, kandi ni ho yasukiweho amavuta y’igiciro cyinshi.

Mu myaka 18 ishize yayobowe n’abayobozi barimo: Bizimana Jean Bosco, Kaburame Jean de la Paix, Mahirwe Vainqueur, Rusangiza Richard, Kanyana Coline na Uwilingiyimana Eric uyiyobora ubu.

Korali imaze gukora indirimbo 18 z’amajwi na 6 z’amashusho, byose bikaba byaratwaye asaga miliyoni 4.5 Frw. Ifite abaririmbyi 131 (abagabo 16, abagore 47, abasore 28, abakobwa 40).

Imibare y’ingendo igaragaza umurava: imaze gukora ingendo 37, harimo no mu turere twa Nyagatare na Gicumbi, zose zitwaye arenga miliyoni 7.1. I Nyamirama, banatanze inkunga ku bahinzi n’ubwisungane mu kwivuza.

Mu bahanzi bazwi bayiririmbamo harimo Alicia Ufitimana wo mu itsinda Alicia na Germaine ryamamaye mu ndirimbo "Rugaba". Iyo basobanura Alicia, bamuvuga nk’umunyakuri, umwali wicisha bugufi, wifitemo ubushobozi bwo guteza imbere korali binyuze mu ikoranabuhanga.

Icyerekezo cya Bethania choir cy’imyaka 3 (2025–2027)

Korali Bethania yihaye intego zo: Gufasha urubyiruko n’abagore kwiga imyuga, Gukomeza kwigisha gucuranga, Gutegura live recording y’indirimbo, Gushinga urubuga rwa internet no Kugura ibikoresho bya muzika bigezweho. Hamaze gukusanywa miliyoni 3.5 Frw, hakenewe andi arenga miliyoni 15 Frw kugira ngo intego zigerweho.

Indirimbo zabo zamenyekanye harimo: Mwana Wanjye, Komeza Urugendo, Imigambi, Imana ni Umubyeyi Mwiza, Dufite Umwungeri Mwiza, n’izindi. Barashimira Imana ku byo yabashoboje, inshuti zababaye hafi ndetse barasaba inkunga y’amasengesho, ibitekerezo n’ubufasha bwose bushoboka kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze gutera imbere.

Twakwibutsa ko Bethania Choir ibarizwamo umuririmbyi Alicia Ufitimana uzwi mu itsinda Alicia and Germaine rimamaze kumenyekana cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Alicia and Germaine bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Uri yo" imaze kurebwa n'ibihumbi 300 mu kwezi kumwe gusa, "Rugaba" yarebwe n'ibihumbi 653 mu mezi 11 n'izindi.

Bethania choir yo mu Karere ka Rubavu yahembuye imitima ya benshi mu Karere ka Rusizi

Bethania choir (uri ibumoso ni Alicia Ufitimana) yaririmbye indirimbo zigera kuri 25 mu ivugabutumwa yakoreye i Rusizi

REBA INDIRIMBO NSHYA "SHIMA IMANA" YA BETHANIA CHOIR

REBA INDIRIMBO "KOMEZA URUGENDO" YA BETHANIA CHOIR GISENYI IBARIZWAMO ALICIA

REBA INDIRIMBO NSHYA "URI YO" YA ALICIA NA GERMAINE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...