Kuva
mu mwaka wa 1982, Korali Betesida yahereye umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR
Nyarugenge ikaza kwimukira Karama, yomoye imitima ya benshi ndetse ikwirakwiza agakiza k’Imana mu bice
byinshi by’Igihugu binyuze mu ndirimbo zuzuye ubutumwa bwiza z’iyi korali.
Byasabye
imbaraga zidasanzwe ndetse n’Imana irabashyigikira kugira ngo bagure umurimo w’Imana
hirya no hino mu gihugu.
Mu
mwaka wa 1982, Korali Betesida yari yaravukiye muri ADEPR Nyarugenge yaje
kwimurirwa i Karama kuko abaririmbyi bari bayigize muri icyo gihe benshi
baturikaga aho i Karama.
Nyuma
yo kugera i Karama, iyi korali yakoze imirimo idasanzwe harimo kubyara andi
makorali arimo abacunguwe, iyitwa Elayono i Mageragere, mu Nzove n’ahandi henshi
harimo na Rugarika mu karere ka Kamonyi.
Uretse
kuba yarabyaye ayo makorali yose, muri imyaka 43 ivutse hagiye havukamo abakozi
b'Imana benshi barimo Abapasiteri, Abarimu n’Abadiyakoni ndetse n’ubu
iracyakomeje kuvukisha abakozi b'Imana banshi.
Ku bw'ibyo byose Imana yabashije korali Betesida, bari mu cyumweru cyo gushima Imana
ndetse no kwizihiza imyaka 43 bamaze bakora umurimo w’Imana. Icyo cyumweru
cyatangiye ku wa 8/9/2025 kikazasozwa ku cyumweru tariki ya 14/9/2025.
Muri
iyi minsi yose, iki gitaramo kiri guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza
saa mbili ariko ku cyumweru ho bizaba ari akarusho kuko kizahera saa munani
kikageza saa mbili z’umugoroba.
Amakorali
arimo Hoziyana, Abacunguwe, na Betesida niyo arimo afasha abantu kuramya no
guhimbaza Imana bashima ndetse bishimira ibyo bakoze nk’uko intego y’iki
gitaramo ivuga ngo “Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye.”