Icyo cyemezo cyatowe n’abasenateri 50 kuri 48 bacyangaga, aho bamwe mu ba-Republicains bane bifatanyije n’aba-Démocrates baragishyigikira. Mbere yaho, Inteko Ishinga Amategeko na yo yari yamaze kugitora muri uku kwezi.
Trump yahise yamagana icyo cyemezo, agifata nk’ikitagira icyo gihindura. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe Truth Social, yavuze ko Kongere yamukomye mu nkokora mu gihe yari hafi kugera ku ntego ze muri Iran.
Nubwo icyo cyemezo kidafite imbaraga z’amategeko ku buryo cyahita gihagarika ibikorwa bya gisirikare, impuguke zivuga ko gifite uburemere bukomeye muri politiki.
Kigaragaza ko hari abatangiye kutavuga rumwe na Trump no mu ishyaka rye bwite, ibintu bitari bisanzwe kuva yagaruka ku butegetsi.
Ibi bibaye mu gihe intambara ya Iran yegereje amezi atanu, ndetse Pentagon ikaba yasabye Kongere miliyari 80 z’amadolari yo gukomeza ibikorwa bya gisirikare.
Mu gihe amasezerano y’agahenge hagati ya Washington na Tehran akomeje kuganirwaho, iki cyemezo cya Kongere cyerekanye ko intambara ya Iran ishobora kuba iri guhinduka ikibazo cya politiki imbere muri Amerika.


Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za America yategetse Perezida Trump guhagarika intambara ya Iran
