N’ubwo
bimeze bityo ariko, hari ikintu bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya 1:55
AM bakunze kwibazaho: impamvu kugeza ubu atarakorera indirimbo Bruce Melodie
kandi bose babarizwa mu muryango umwe wa muzika.
Kompressor
yavuze ko atabona ibi nk’ikibazo cyangwa ikintu gitangaje, ahubwo abifata
nk’urugendo rugira igihe cyarwo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yizeye ko umunsi umwe bazakorana
umushinga ukomeye, kandi ko igihe nyacyo ari cyo kigitegerejwe.
Ati:
“Navuga ko buriya ni igihe cya nyacyo kiba kitaragera, ariko igihe kizaza.
Kandi nzi ko igihe tuzakorana tuzakorana ibintu birenze.”
N’ubwo
atarakora indirimbo ya Bruce Melodie, Kompressor avuga ko bamaze gukorana mu
zindi nshingano zitandukanye zifitanye isano n’umuziki, ibintu byatumye
arushaho kumumenya no kumwigiraho.
Yasobanuye
ko hari ibitaramo byagiye bihuza bombi, aho yajyaga akora ‘sound’ Bruce Melodie
yinjiranaga ku rubyiniro, ndetse rimwe na rimwe akamufasha mu bikorwa byo
gufata amajwi igihe yabaga yohererejwe ‘beat’ n’aba Producer bo hanze.
Ati:
“Hari ibyo twagendaga dukorana. Nk’uko aba afite kuririmba muri BAL cyangwa
muri Iwacu Muzika Festival, najyaga mukorera ‘sound’ yinjiriramo kuri ‘stage’.
Rimwe na rimwe nkanamufasha gukora ‘recording’ ari nka Producer wo hanze
wamwoherereje ‘beat’, ariko nta mushinga ndakorana na we.”
Kompressor
avuga ko kimwe mu bintu byamushimishije cyane mu gihe amaze akorana hafi na
Bruce Melodie ari uburyo akomeje gukorana umurava n’ishyaka, n’ubwo amaze
imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no mu karere.
Asanga
iyo myitwarire ari isomo rikomeye ku bantu bakiri kuzamuka mu ruganda
rw’umuziki.
Ati:
“Ikintu namwigiyeho ni ukugira umuhate wo gukora no kudacika intege. Bruce
Melodie ni umukozi. Reba igihe amaze mu muziki ariko n’ubu aba afite ishyaka
nk’umuntu ugitangira.”
Aya
magambo agaragaza ishusho y’umubano ushingiye ku kwigiranaho no gukorana kwa
hafi hagati y’aba bombi, n’ubwo kugeza ubu batarahurira ku ndirimbo imwe.
Kompressor
yinjiye muri 1:55 AM muri Gicurasi 2024, atangazwa nk’umwe mu ba Producer
bashya b’iyi sosiyete. Icyo gihe yari kumwe n’abahanzi barimo Element, Kenny
Sol na Ross Kana, n’ubwo nyuma aba bose baje gutandukana n’iyi sosiyete.
Kugeza
ubu, Kompressor akomeje gukora imishinga itandukanye y’umuziki, mu gihe na
Bruce Melodie akomeje ibikorwa bye nk’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku
isoko ry’umuziki nyarwanda.
Nubwo
indirimbo yabo itarajya hanze, amagambo ya Kompressor agaragaza ko amahirwe yo
gukorana na Bruce Melodie akiri ku meza, kandi ko igihe nikigera abafana
bashobora kuzabona umusaruro w’ubu bufatanye bwitezwe na benshi.

Kompressor
yatangaje ko kuba atarakorera indirimbo Bruce Melodie atabibonamo ikibazo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KOMPRESSOR
