Kompanyi y’imideli ya Wilhelmina yajyanwe mu nkiko

Imyidagaduro - 29/07/2025 1:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Kompanyi y’imideli ya Wilhelmina yajyanwe mu nkiko

Abamurika imideli babiri b’abasore, Alfredo Nemer na Malik Lindo-Ireland, bashyikirije inkiko ibirego birega kompanyi ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Wilhelmina Models, bayishinja kubashuka bagasinyana amasezerano mashya binyuze mu kubayobya no guhisha ukuri.

Aba basore bombi bashinja Wilhelmina kubategeka gusinya amasezerano y’imyaka itatu y’imikoranire, ikabahisha ko bagiye kwirukana abajyanama babo ba hafi—Matt Trust na Gene Kogan—bari bamaze igihe kirekire babahagarariye. Ibyo barabishingira ku kuba ayo masezerano barayasinyanye bizeye ko abo bajyanama bagikomeje imirimo yabo, nyamara kompanyi yari yarafashe icyemezo cyo kubirukana.

Mu nyandiko y'ikirego cye, Malik Lindo-Ireland yavuze ko nyuma yo kwirukana abo bajyanama, Jessica Rosenberg wari usigaye ari we muyobozi mukuru mu ishami ry’abagabo, na we yeguye. Ibi byatumye iryo shami risigara riyobowe n’abakozi bato badafite ubunararibonye buhagije, ibyagize ingaruka zikomeye ku kazi ke, kuko avuga ko Wilhelmina yananiwe kumuhuza n’amahirwe menshi y’akazi.

Alfredo Nemer, na we washyikirije urukiko ikirego nk’icyo, yavuze ko iyo aza kumenya ko Trust na Kogan bagiye kwirukanwa, atari gusinya amasezerano mashya y’imyaka itatu, ahubwo yari kujyana nabo bagasohoka muri Wilhelmina.

Izi manza zombi zibaye mu gihe hari amakuru aturuka imbere muri kompanyi avuga ko higeze kuba "akaduruvayo gakomeye" mu buyobozi, aho bamwe mu bayobozi bakuru barimo n’abajyanama b’abamurika imideli basezeye cyangwa bakirukanwa, ibintu byafashwe nko gusenya burundu ishami ry’abamurika imideli b’abagabo.

Umwe mu bantu b’imbere muri Wilhelmina yatangarije Page Six ati: “Ni nko gusubira ku ntangiriro. Bashegeshe ikipe yose y’abagabo.”

Amakuru avuga ko hari abandi bamurika imideli benshi bari gutegura inzira zo kwikura muri iyi kompanyi kubera izo mpinduka zitunguranye.

Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Wilhelmina burahakana ibyo birego, bukabifata nk’ubushotoranyi bukorwa n’abarwanira amasoko mu rwego rw’imideli. Umwavoka wa Wilhelmina, Matthew Heerde, yavuze ko ibyo birego “nta shingiro bifite” ndetse abifata nk’“uburyo bwo guhangana budakwiye bukorwa n’indi kompanyi ishaka kwambura Wilhelmina abakozi bayo b’ingenzi.”

Yakomeje agira ati: “Ibi bibazo ntaho bihuriye n’Itegeko ry’Abakozi b’Imideli (Fashion Workers Act), iryo Wilhelmina ishyigikiye kandi yubahiriza neza. Turizera ko urukiko ruzubahiriza amasezerano Nemer na Lindo-Ireland basinyanye n’iyo kompanyi.”

Na none, Guarav Pahwa, Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Imicungire muri Wilhelmina, yavuze ko badashobora kugira icyo batangaza ku masezerano y’abamurika imideli cyangwa amakuru ajyanye n’abahoze bakorana na kompanyi, ariko yizeza ko intego ari ugukomeza kongerera imbaraga amashami yose no guteza imbere impano zabo n’ubufatanye bwabo.

Malik Lindo-Ireland yajyanye kompanyi ya Wilhelmina Models mu nkiko

Alfredo Nemer nawe yareze Wilhelmina kumusinyisha amasezerano atwikiriwe n'ikinyoma


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...