Nk'uko bitangazwa na BBC, Raporo nshya y’iyi komisiyo ivuga ko hari impamvu zumvikana zigaragaza ko Israel yakoze ibikorwa bine muri bitanu bisobanurwa nk’ibyaha bya Jenoside mu mategeko mpuzamahanga kuva intambara na Hamas yatangira mu 2023.
Ibyo bikorwa birimo: kwica abanyamuryango b’itsinda, kubatera ibikomere bikomeye ku mubiri no ku mutima, kubashyiraho imibereho ibasenya no kubabuza kubyara. Komisiyo ishingira ku mvugo z’abayobozi ba Israel n’imirimo ya gisirikare ikomeje gukorerwa muri Gaza.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yahakanye iyi raporo yita “ibinyoma byambaye ubusa”, ishinja abayanditse kuba “ibikoresho bya Hamas” no gushingira ku makuru ayihimbira. Umuvugizi w’ingabo za Israel yavuze ko “nta gihugu na kimwe cyigeze gikora mu buryo bwiza nk’ubwa Israel mu kurinda abasivili ku rugamba.”
Ariko komisiyo ivuga ko ibikorwa bya gisirikare bya Israel byahitanye abantu barenga 64,900 muri Gaza, bigasiga ubuzima bw’abasivili mu kaga. Kuri ubu, hafi 90% by’inzu zaho zarasenyutse, serivisi z’ubuzima n’isuku zaracitse, kandi inzobere zashyigikiwe na LONI zamaze kwemeza ko mu Mujyi wa Gaza habaye inzara ikomeye.
Raporo ivuga ko abayobozi ba Israel barimo Perezida Isaac Herzog, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, bose bagaragaje amagambo n’ibikorwa bifite intego yo kurimbura abaturage ba Gaza.
Netanyahu ku wa 7 Ukwakira 2023 yagaragaje ko agiye “kugaba igihano gikomeye” ku baturage ba Gaza bose, naho Gallant ashyira Abanya-Palestina mu rwego rw’“inyamaswa.” Icyo gihe abagera ku 1,200 barishwe naho abantu 251 bafatwa bunyago.
Komisiyo ya UN igaragaza ko ibikorwa nk’ibi ari ibyemezo by’Igihugu cya Israel kandi ko ari cyo gifite inshingano zo kwirinda Jenoside no kuyihana. Yanibukije ko ibindi bihugu byose bifite inshingano yo guhagarika no guhana Jenoside mu gihe bibaye, bitabaye ibyo bikaba byafatwa nk’ibifatanyije mu cyaha.
Israel yo ikomeje kuvuga ko ibikorwa bya gisirikare ari uburyo bwo kwirwanaho, kurwanya Hamas no kubohoza abantu bafashwe bugwate. Icyakora, imiryango itandukanye irimo n’iy’Abayahudi n’abahanga mpuzamahanga yakomeje kwemeza ko ibyo Israel ikora muri Gaza ari Jenoside.
Ubu kandi Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ruri kuburanisha ikirego cya Afurika y’Epfo ishinja Israel Jenoside, mu gihe Israel yo ivuga ko icyo kirego “gishingiye ku makuru y’ibinyoma no kwanga kubogama.”


Umubyeyi w’umusore w’umunya-Palestina wishwe n’amasasu y’Ingabo za Israeli, yunamiye umwana we mu muhango wo kumushyingura wabereye ku bitaro byo muri Gaza City mu kwezi kwa Kanama

Ingabo za Israel zategetse ibihumbi n’ibihumbi by’Abanya-Palestine kuva mu mujyi wa Gaza mbere y’igitero cy’igisirikare kigamije kuwugenzura
