Koffi Olomidé yavuze icyatuma yongera gukorera igitaramo mu Rwanda

Imyidagaduro - 20/10/2026 6:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Koffi Olomidé yavuze icyatuma yongera gukorera igitaramo mu Rwanda

Koffi Olomidé, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wamamaye cyane muri Afrika mu ndirimbo ze ziri mu njyana ya rumba, yavuze icyatuma yongera gukorera igitaramo mu Rwanda.


Mu kiganiro yagiranye na BBC News Gahuza, Koffi Olomidé yagarutse ku rugendo rwe muri muzika, uruhare yagize mu guteza imbere umuziki wa Afurika n’ibitekerezo bye ku mpinduka zikomeje kugaragara muri uru ruganda.

Koffi Olomidé yavuze ku mpinduka mu muziki n’ikoreshwa rya AI

Uyu muhanzi yavuze ko umuziki wahindutse kandi ukomeje gutera imbere, agaragaza ko ubwenge buhangano (AI) na bwo bwatangiye kugira uruhare muri uru ruganda.

Yagize ati: “No mu gihe cy’abatubanjirije, ingoma zigezweho zari zihari, ndetse na piano. Ariko ubu ibintu bishya byaraje, umuziki ukomeza gutera imbere no guhinduka. Tugomba kwemera kubimenyera no kubikoresha.”

Koffi Olomidé yavuze ku rukundo afitiye abakunzi be bo mu Rwanda

Abajijwe ku bitaramo yagiye akorera ahantu hatandukanye n’icyo yibukira ku bitaramo yakoze, Koffi Olomidé yagarutse ku rukundo afitiye abakunzi be bo mu Rwanda.

Yagize ati: “Mu Rwanda hari abantu bakunda umuziki wa Koffi Olomidé, kandi bafite uburenganzira bwo kuwukunda. Nanjye ndabakunda cyane. Ni abakunzi b’umuziki. Nahuriyeyo n’abantu bishimiye kumbona, nanjye nshimishwa no kubabona.”

Abajijwe niba ateganya kongera gukorera igitaramo mu Rwanda, uyu muhanzi yavuze ko bishoboka mu gihe yaba atumiwe kandi ibihe bikaba bimeze neza.

Yagize ati: “Nihagira untumira, igihe nikigera imibanire ikaba imeze neza, birashoboka. Ariko ubu biragoye kubera ko ibintu bya politiki bitameze neza. Ubu si ibintu byoroshye, ariko nizeye ko uko ibintu bizagenda bihinduka, hazabaho ituze.”

Koffi Olomidé yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga, zirimo Loi, Effrakata, Selfie, Papa Mobimba na Désespoir.

Ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu kumenyekanisha injyana ya rumba nyafurika, abifashijwemo n’itsinda rye rya Quartier Latin International.

Mu ma-alubumu ye yamenyekanye cyane harimo Noblesse Oblige (1993), Droit de Veto (1998), Effrakata (2001) na Affaire d’État (2003), yamufashije gukomeza kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku isi.


Koffi Olomidé yakomoje ku kongera gutaramira mu Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...