Hari abahanzi bagiye bakundwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko nyuma bakaza gufata icyemezo cyo kuzivamo bakajya mu muziki uzabafasha kubaho no gutera imbere. Aba hari abagiye babatuka, nyamara bakirengagiza ko gukora indirimbo byishyurwa amafaranga, kuzimenyekanisha bikaba andi, kandi ukora aka kazi akenshi kanamutwara umwanya akabura uko yakwikorera ikindi cyazamubeshaho.
Ese nka Mani Martin iyo abashwa n'itorero nk'uko nawe yarifashaga agatungwa nabyo, ntibyari gutuma akomeza uwo murimo?
Zimwe mu ngero zatangwa, Mani Martin yagiye afasha benshi mu itorero rya ADEPR, indirimbo Urukumbuzi hari na benshi yafashije barakizwa, ariko ntabwo gushimirwa gusa byari kumutunga cyangwa ngo bimuhe ubushobozi bwo kongera gukora indi ndirimbo, kuko nta na hamwe yahabwaga amafaranga nyamara urusengero yaririmbagamo rwose baraturaga hakaba n’abatura kuko bafashijwe n’izo ndirimbo, amafaranga agatunga abandi bavugabutumwa ariko we kimwe n’abandi bahanzi ntibazirikanwe. Ese niba amaturo afasha abakozi b’Imana, abo baririmba indirimbo zihimbaza Imana bo ntibakabonyeho, cyane ko bahora babwiriza ko gutura ari ukubaka umurimo w’Imana?
Tariki 18 Ukwakira 2014, Bishop Rwandamura Charles, Umushumba w’Itorero UCC (United Christian Church) mu Rwanda, yavuze ko nta mushumba wo kugenda n’amaguru cyangwa kugenda muri twegerane, ahubwo ngo abakirisitu bakwiye kwikora ku mufuka bagatanga amafaranga bakagurira abashumba babo amamodoka, kuko ngo nabo baba bikoreye imitwaro yabo. Nyamara aha mu bavuzwe, abaririmbyi baruhura imitima ya benshi bo ntacyo yabavuzeho.
Bishop Rwandamura ati: "Nta mushumba wo kugenda n'amaguru cyangwa gutega twegerane"
Yagize ati: “Twikoreye imiruho yanyu, twikoreye indwara zanyu, twikoreye ibibazo byanyu n’abadayimoni banyu turara turwana nabo. Abapasiteri bari imbere yawe bikoreye ibibazo byawe, bikoreye ubugumba bwawe, bikoreye SIDA yawe, bikoreye ubukene bwawe.”
Dady De Maximo; umwe mu bakurikirana cyane ibya muzika n’imyidagaduro muri rusange, we yibaza impamvu aba bavugabutumwa batazirikana aba bahanzi babafasha kwinjiza amaturo, ikindi kandi akaba atumva ukuntu basaba abantu kureka ubutunzi ngo bakurikire Imana kandi bo byose babikomatanya.
Aragira ati: “ N’abavugabutumwa (pastors, bishops, apostles. Priests, Evangelists) nta n’umwe ugenda n'amaguru cyangwa ngo yambare rugabire cyangwa ikabutura icitse, nibabihe ababafasha mu murimo ukomeye w'Imana be kwikubira cyane cyane ko abaririmbyi bakurura imbaga cyane. Ahubwo cyane cyane amafaranga yinjira mu nsengero ko abahanzi bayafiteho uruhare kuki mu mirimo akoreshwa bo atabafasha? Umwigisha agataha mu modoka ihenze akambara ibihenze, umuhanzi agataha amajoro n’ibirenge? None kuki basaba abantu kureka ubutunzi ngo bakurikire Imana kandi bo byose babikomatanya? Bagatungwa n’ibyo bagenerwa n'abakristo abandi hagahangayika?... Mu gihe rero inzara ica ibintu muri Kigali nkabona ikiraka nkireke? Pasitori ku Cyumweru bazatura hatangwe n'impano zimufashe, hanyuma uri kuririmba impano zikinjira atungwe n'amazi?”
N’ubwo kandi Dady de Maximo yatangaje ibi, mu bitwenge byinshi yatangarije Inyarwanda.com ko atayobewe ko ashobora kubitukirwa ariko we bikaba bitamubuza kuvuga ukuri. Yagize ati: " Hahaha niteguye gutukwa uraba ureba ya myumvire itakinkanga kuko uwampaye kubaho ntarandekura; cyane cyane ko ukuri kugaragara! Umuhanzi niba abyaye abure umuhemba, narwara ntasurwe, kandi nawe yikoreye gukorera Imana ngo tugumuke tugane ijuru, ariko se asarare wenyine n'amata ayabure duhari adufasha guhimbaza Nyiribiremwa? Yego simvuze ngo ubutunzi baburarikire ariko kuki babaho nabi duhari tukanabatuka ko bagiye gushaka amafaranga y'ishuri kuko ntahandi bayakura, koko ukoze igitaramo muri MTN abitukirwe ngo kuko atagikoze muri Eglise? Pastor niba umugati n'isukali by'abana abikura mu mushahara agenerwa n'abakristo afasha kuki umuhanzi yabibura akabishaka ahandi adacumuye bikanengwa tukanabatuka kandi abicariye ibyaha turi benshi ari natwe babi ahubwo we akaryozwa gushaka uko yishyura amazi anatega moto, cyangwa uko yabona ikibanza ngo ave mu bukode ariko tukabyita guta Imana nk’aho gupfukama tugomba gutanga abagabo cyangwa tugasaba impushya cyangwa tugatanga rapport ukagirango kumurongo w'urubanza hari uzabarizwa undi.
Twarigishijwe twese uzarimbuka ntazabeshyere itorero ngo ntiyamenye ariko twifuhira Imana mwo gacwa mwe dukore umurimo tutavanze ubuzima bwo ku Isi n'inzira ya gikristo ituganisha ijuru kuko kuba hafi y'urusengero si ukuba hafi y'ijuru... Umutima umenetse nyabuna wanga icyaha ugakunda Nyirubutagatifu Rugira Wambaye Ubudahemuka Utubera Imana Tukaba abatambyi baciye bugufi kandi bashimirwa ko izo baragiye bazicyuye nta n’imwe bakanze. Ndi umunyabyaha ndabizi ndi ku rugamba ariko hahirwa abo impanda izavuga bari mu gakiza, ubu rero mu rugendo nidukururane twisunikana."
Iyo urebye muri rusange urwego rw'ubukungu abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe bagezeho mu Rwanda, usanga bitandukanye cyane n'abaririmba indirimbo zihimbaza Imana nyamara aba nabo barakora cyane ndetse bagaragaza imbaraga n'ubushake kurusha na bagenzi babo baririmba indirimbo zitanga ubundi butumwa busanzwe.