Ni muri gahunda yo gutunganya amashusho y’indirimbo nshya ya Knowless yise ‘Peke yangu’, aho bagomba gufatira amashusho yayo muri ibi birwa biherereye mu gihugu cya Tanzaniya.


Knowless, Meddy Saleh na Clement ku kibuga cy'indege mbere gato yo gufata indege(Aha hari ahagana ku isaha ya saa saba na 15 z'amanywa)
Mu kiganiro na Knowless yadutangarije ko iyindirimbo, cyo kimwe na ‘Tulia’, yakoreye muri Kenya, nayo iri mu rurimi rw’igiswahili, akaba ari mu rwego rwo kurushaho kwinjira mu ruhando rwo mu karere ka Afrika y’i Burasirazuba.

Biteganyijwe ko Knowless azagaruka i Kigali kuwa Kane tariki ya 23/04/2015, aho azakomezanya na gahunda y’ibikorwa bya Primus Guma Guma Super Star mu mpera za weekend. Ati “ Ubu ngiye muri Zanzibar muri gahunda z’akazi. Ngiye gukorerayo amashusho y’indirimbo ‘Peke yangu’, ni nshya ntabwo irasohoka ariko nayo iri muri Swahili.”

Knowless yerekeza mu ndege
Nizeyimana Selemani
