Uyu muhanzikazi uhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma akaba afite umubare 10 umuranga muri iri rushanwa, amaze kumva ubusabe bw’aba bafana yemereye umwe ko yazamuka akamusanga kuri stage akabwira bagenzi be icyo yifuza.
Ibyo niko byegenze koko umusore ava mu bafana asanganira Knowless ku rubyiniro. Mu ijambo rye yavuze amagambo make agaragaza ko yifuza ko Knowless babyinana Nkoraho bityo ukaba umwanya mwiza wo gukoranaho hagati yabo.
Uyu musore yasabye Knowless amutitiriza(amwinginga) ngo babyinane nkoraho
Uyu musore ati, “Knowless rwose njye ndashaka ko unkuraho. Nkoraho”
Knowless ati, "Ibyo ni ibidashoboka". Umusore na we amubera ibamba yanga kugenda batabyinanye
Knowless akimara kumva ibyo uyu musore yifuza, yahise amusubiza akoresheje amagambo y’indirimbo ye Ibidashoboka ati, “Bafana, muribuka indirimbo zanjye za kera? Iyitwa Ibidashoboka murayizi? Sinakubwira ibyo ntazi…Oya Oya sinabishobora….ibikorwa biruta amagamboooo sinabishoboraaaaa..”
Knowless yageze igihe aratuza barabyinana
Nguwo Knowless imbere, umusore inyuma ye.
Si ubwa mbere Knowless ageze imbere y'abafana bakamusaba ko abaririmbira nkoraho dore ko mu bitaramo bitandukanye yagiye akora hari byinshi abasore bamusaba ko yabemerera bakarbyinana Nkoraho kubera uburyo uyu mukobwa yari yarayibamenyereje mu mwaka ushize wa 2012 ubwo yari muri Guma Guma. Knowless muri icyo gihe yazanaga umusore kuri stage akamubyinisha amukoraho, byatangazaga bamwe mu bafana be, abandi bakabikunda naho abandi bakabigaya ngo kubera uburyo babonaga iyo mibyinire
Uyu musore yanze kuva ku rubyiniro atabyinanye na Knowless bityo akaba yaboneyeho umwanya wo kubyinana n’uyu muhanzikazi anamukoraho nk’uko yari yabyifuje.
Munyengabe Murungi Sabin.