KNC uzwiho guhanga udushya no kuryoshya ruhago, yahamagariye abakobwa kuba abafana ba Gasogi United, abibutsa ko amabara aranga imyenda y'iyi kipe abera abayambara.
Mu Kiganiro 'Rirarashe' cyatambutse kuri TV na Radio1 kuri uyu wa Mbere, KNC na Mutabaruka basezeranyije aba-Slay Queens ko nibitabira umukino wa Gasogi United bazaryoherwa, aho bazategurirwa imyanya y'icyubahiro n'ibyo kunywa by'abasirimu.

KNC mu mwenda wa Gasogi United
KNC na Mutabaruka bagize bati "UmuSlay Queen aho ari hose, mugure Jersey ya Gasogi 'Umu-Slay Queen wambaye Orange aba asa neza cyane' muzaza kuri Match ya Etincelles, tuzabategurira imyanya muri VVIP kandi igice cya mbere nikirangira, mufite uburenganzira bwo kujya muri 'Lounge' mukanywa Champagne, ku udakunda Champagne, hazaba hari n'ibindi.."
Bakomeje bati "Uyu munsi wa none nta mpamvu yo kugira ngo abantu bafate aba-Slay Queens uko bishakiye, nimuze mwigaragaze Gasogi irahari kugira ngo ibahe Kalibu."
Ubusanzwe, Gasogi United igira imyenda myiza ya Orange yagenewe abafana iri mu byiciro bitatu by'ikiguzi, ahari umupira ugura 15000FRW, hakaba uwa 20000FRW ndetse n'ugura 30000FRW.

Umupira ugura 30000 usa uku
Iyi kipe iri gukina umwaka wayo wa Kane muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere, ni imwe mu zikora byinshi ngo zishimishe abafana, aho kuri ubu izana ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n'abanyamuziki ku kibuga yakiriraho imikino.
Udushya ndetse no gushyushya umukino mbere yawo, ni kimwe mu bikomeje gutuma iyi kipe yigarurira imitima y'abafana umunsi ku wundi, haba i Kigali ndetse no mu ntara zitandukanye.
Kuwa Kabiri, tariki 6 Nzeri, ubwo Shampiyona izaba isubukuwe nyuma y'imikino y'ikipe y'igihugu, Gasogi United izakina umukino wa kabiri wa Shampiyona ya 2022-2023, aho izakirira Etincelles FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakobwa n'abagore bafana Gasogi United baraberwa
