KNC yerekanye ko batamenyeshejwe ibyo kwimura umukino wabo na Rayon Sports

Imikino - 23/03/2026 7:06 AM
Share:

Umwanditsi:

KNC yerekanye ko batamenyeshejwe ibyo kwimura umukino wabo na Rayon Sports

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yerekanye ko batamenyeshejwe ibyo kwimura umukino wabo na Rayon Sports mu buryo bwubahirije amategeko.

Kuri ubu nta kindi kigezweho mu mupira w’u Rwanda usibye kuba ikipe ya Gasogi United yaratewe mpaga na Rayon Sports ku munsi w'ejo mu mukino wo ku munsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.

Ubundi uyu mukino wagombaga gukinirwa kuri Kigali Pele Stadium Saa Cyenda, gusa uza kwimurwa ujyanwa kuri Stade Amahoro saa Yine z’ijoro. Wimuwe kugira ngo uhuzwe n’uwa 1/4 cya CAF Champions League ikipe ya Al Hilal yatsinzwemo na RS Berkane 1-0.

Nyuma y’ibi, Rwanda Premier League yahise itangazo ko Gasogi United iterwa mpaga ndetse igacibwa amande ya Miliyoni 2 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yavuze ko Gasogi United yamenyeshejwe iby’impinduka z’uyu mukino, wagombaga kubera kuri Kigali Pelé Stadium, Saa 15:00, mbere yo kwimurwa, ugashyirwa, Saa 22:00 muri Stade Amahoro. 

Yavuze ko ku wa Gatanu, ari bwo Rayon Sports yandikiwe ubutumwa, buyemerera kwakirira Gasogi United muri Stade Amahoro. Ni ubutumwa kandi bwamenyeshejwe ikipe yagombaga kwakirwa [Gasogi United]. Ati: “Yaramenyeshejwe mu nzira zose zemewe n’amategeko ndetse dusanzwe tuvuganamo n’amakipe.”

Perezida wa Gasogi United, KNC abinyujije kuri X yerekanye ko batamenyeshejwe iby’impinduka z’uyu mukino mu buryo bwubahirije amategeko. Yanditse ati: ”Hari amakuru arimo aracaracara avuga ko Rwanda Premier League yamenyesheje ku mugaragaro ikipe y'umupira w'amaguru ya Gasogi United. Ese League ishobora gusangiza ibaruwa yoherejwe kuri Gasogi United? Ndizera ko benshi muri twe twifuza gusobanukirwa ikibazo kandi twakwishimira ko ibintu bigerwaho mu mucyo.”

Yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru gutuza amategeko akazatanga ubutabera.

KNC yerekanye ko batamenyeshejwe ibyo kwimura umukino wabo na Rayon Sports mu buryo bwubahirije amategeko 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...