Yabigarutseho ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025 nyuma y’uko ikipe ye ya Gasogi United yari imaze gutsindwa na Mukura
VS igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kamena Stadium mu karere ka
Huye. KNC yavuze ko kuba ikipe ye izaba
ikoresha abakinnyi biganjemo abakiri bato mu mwaka utaha w’imikino nta bwoba
bimuteye kuko nta kipe yigeze ikinisha abakiri bato mu Rwanda ngo imanuke.
Ati: ”Ni ubwoba abantu bishyizemo ntazi aho
bushingiye, mumbwire ikipe yakinishije abana ikamanuka, ngira ngo Muhazi United
yamanukanye abanyamahanga barenga 10, Vision FC yo ntiyamanukanye benshi?.
Isonga yo yikuyemo ku mpamvu zayo itaramanuka, mwebwe
mumbwire ngo iyi kipe yakinishije abana iramanuka wenda hagire icyo nkora.
Ntibazabashuke burya abana ni amahirwe buriya iyo ukinisha abana batsindwa
imikino ibiri ariko ntabwo bashobora gutsindwa iya gatatu ntibazagushuke”.
Yavuze ko muri Gasogi United y’umwaka utaha w’imikino
mu bakinnyi bazajya babanza mu kibuga hatazajya habura abana batatu.
KNC abajijwe ikipe abona izatwara igikombe cya shampiyona
y’u Rwanda mu mwaka utaha w’imikino yavuze ko ari APR FC naho izaba iya kabiri
ikazaba ari Police FC mu gihe haba hatajemo ibindi.
Ati: ”Igikombe ndagiha APR FC. Hari impamvu nyinshi,
APR FC ifite abakinnyi benda kunganya imbaraga kandi amakipe menshi usanga
ashobora kugira 11 beza babanzamo ariko wajya kureba abasimbura ugasanga..,
Yavuze ko ikipe abona yakabaye iya gatatu ari Rayon
Sports gusa ko ishobora kuwubura bitewe n’ibibazo bitandukanye abantu baba
badashaka kugarukaho.
Ni mu gihe andi makipe byitwa ko bari guhatanira
igikombe yo ubwayo ibyo yabirangije. Amakosa bakora yose bo ubwabo baba bafite
amahirwe yo kuvuga ngo turakosana naba dufite”.
Yakomeje agira ati ”Ari APR FC na Police FC
ntizigikeneye abakinnyi uyu munsi wa none ariko Rayon Sports yo iracyabashaka
nabo baza urusorongo. Uwakoze imyitozo uyu munsi si we ukora ejo, uwasinye mu
mikino ya gicuti na we tukumva ngo uyu munsi arataha. Ibyo biratera akavuyo,
ntekereza ko n’umwanya wa gatatu ishobora kutawubona”.
Perezida wa Gasogi United yavuze ko bitewe n'ibyo
bibazo byose uwo mwanya wa Gatatu awubarira hagati y’amakipe ane, hagati ya
Mukura VS,Gasogi United, AS Kigali na Gorilla FC