Klopp yakoze urutonde
rw’abakinnyi 57, ahitamo gukoresha amakipe abiri atandukanye muri iyi mikino
mpuzamahanga kugira ngo agerageze abakinnyi benshi. Mu bahawe amahirwe harimo
Felix Keidel, Mika Baur, Bambase Conte, Max Rosenfelder na Philipp Treu.
Yibanze ku bakiri bato
Nk’uko tubikesha BBC
Sport, amakipe abiri yahamagaye afite impuzandengo y’imyaka iri hagati ya 24 na
25. Klopp ashaka gukorana n’abakinnyi bafite imbaraga, inyota yo kwambara
umwambaro w’igihugu no gukina umupira ushimisha abafana.
Klopp ateganya koroshya
uburyo ikipe ikina, cyane cyane yibanda ku gukoresha impande z’ikibuga.
Abakinnyi nka Said El Mala, Lennart Karl, Derry Scherhant, Karim Adeyemi na
Kevin Schade bashobora kugira uruhare muri ubwo buryo.
Ashaka kongera guhuza abenegihugu
Usibye ibyo ku kibuga,
Klopp ashaka ko ikipe y’igihugu iba isoko y’ubumwe n’ishema ku Badage.
Yagaragaje ko siporo ishobora gufasha kongera kubaka umwuka mwiza no guhuza
abaturage bose.
Ubu Klopp agiye gutangira
kugaragaza ku kibuga niba impinduka ari gutegura, zirimo abakinnyi bashya,
uburyo bushya bwo gukina n’umwuka mushya, zizafasha u Budage kongera kugira
ikipe ihatana ku rwego rwo hejuru.
