Kizz Daniel yimariye agahinda i Kigali, aramirwa na Sherrie Silver mu gitaramo cyaherekeje Giants of Africa

Imyidagaduro - 03/08/2025 7:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Kizz Daniel yimariye agahinda i Kigali, aramirwa na Sherrie Silver mu gitaramo cyaherekeje Giants of Africa

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025, umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Kizz Daniel, yahaye ibyishimo bisendereye abarenga ibihumbi 10 bari buzuye BK Arena i Kigali mu gitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants of Africa. Ni ubwa mbere uyu muhanzi yaririmbiye imbaga y’abantu benshi gutya mu Rwanda, yerekana urwego agezeho mu rugendo rwe rwa muzika.

Iki gitaramo cyahurije hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu birenga 20 bya Afurika, ndetse n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, bose bishimira uburyo uyu muhanzi yanyuze imitima yabo guhera ku ndirimbo ya mbere kugeza asoje.

Kizz Daniel yaje i Kigali afite igikundiro gikomeye bitewe n’indirimbo ze zakunzwe ku isi hose. Yatangiye igitaramo aririmba “Mama”, akomerezaho “Yeba”, mbere yo gutangira gutambutsa ibihangano bye bishya n’ibyakunzwe mu bihe bitandukanye.

Yakomeje asusurutsa abari muri BK Arena abinyujije mu ndirimbo nka “Cough”, yaherekejwe n’ababyinnyi b’abakobwa bavugishije benshi, “Nesesari”, “Lie” (aho yabyinanye n’umukobwa yari yazamuye ku rubyiniro), “Madu”, “Woju”, “No Wahala” yakoranye na Tiwa Savage na 1da Banton, “RTID (Rich Till I Die)”, “GWAGWALADA” na “Marhaba”.

Igitaramo cye cyasojwe n’indirimbo y’amateka “Buga”, yakoranye na Tekno, indirimbo yahiriwe cyane muri 2022 ubwo yifashishwaga mu maserukiramuco y’Igikombe cy’Isi. Yongeye kugaragariza Kigali impano ye idasanzwe, ari kumwe n’ababyinnyi bambaye imyenda isa n’iyo yakoreshejwe mu mashusho y’iyo ndirimbo.

Uretse gutaramira imbaga, Kizz Daniel yagaragaje amarangamutima menshi, ubwo yashimaga urukundo yahawe n’abatuye Kigali, by’umwihariko urubyiruko rwari rwitabiriye iserukiramuco. Yanashimye uburyo abanya-Nigeria bari i Kigali bamugaragarije ko bamushyigikiye.

Nyuma y’iminota 40 ari ku rubyiniro, yahawe umupira wa Giants of Africa nk’ishimwe ryihariye, ahabwa ikaze ridasanzwe na Masai Ujiri, washimye uruhare rwe mu gushimisha urubyiruko rw’Afurika.

Uyu muhanzi yaherukaga mu Rwanda mu 2022, aho yakoze igitaramo kitanyuze benshi muri Canal Olympia. Ikindi yigeze kukigira mu 2016 muri Serena Hotel, aho yataramiye abantu batageze kuri 200, aririmba iminota 17 gusa, ibintu byateye benshi kwibaza ku buryo yateguwe.

Nyamara ibyo byose yabishyize ku ruhande muri 2025, ahindura amateka ye i Kigali, atanga igitaramo kibarirwa mu byakunzwe cyane by’iri serukiramuco ryari ribereye bwa mbere muri BK Arena.

Mu byashimishije benshi ni ubwo Sherrie Silver, Umunyarwandakazi w’umubyinnyi mpuzamahanga, yitabiraga iki gitaramo. Yabaye nk’umushyitsi w’imena, agaragaza ko Kizz Daniel afite abayoboke batandukanye barimo n’ibyamamare mpuzamahanga bamenyereye ibitaramo bikomeye, aho yamubyiniye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe. 

Kizz Daniel yanyeganyeje BK Arena imbere y’imbaga y’abafana barenga ibihumbi 10 i Kigali


Urukundo yahawe n’abanya-Kigali rwakoze ku mutima wa Kizz Daniel, aririmba ashyizeho umutima wose 


Sherrie Silver yagaragaye mu gitaramo, agaragaza ko ashyigikiye impano nyafurika 


Ababyinnyi ba Kizz Daniel bashimishije benshi, by’umwihariko mu ndirimbo 'Cough'

Kizz Daniel yahawe umupira wa Giants of Africa na Masai Ujiri mu kumushimira uko yasusurukije abantu


Uburyo Kizz Daniel yabyinanye n’umwe mu bafana ku rubyiniro bwatumye benshi barira urukundo


Yahinduye amateka ye i Kigali, avuye ku ndirimbo 4 mu 2016, agera ku gitaramo cy’iminota 40 cyuzuye ibihangano bikomeye

KANDA HANO UREBE UKO KIZZ DANIEL YITWAYE MU GITARAMO YAKOREYE MURI BK ARENA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...