Kizz Daniel yatangaje impamvu atakibasha kuririmba indirimbo z’urukundo

Imyidagaduro - 26/09/2026 1:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Kizz Daniel yatangaje impamvu atakibasha kuririmba indirimbo z’urukundo

Umuhanzi wo muri Nigeria, Kizz Daniel, yatangaje ko kuri ubu atakibasha kuririmba indirimbo z’urukundo nk’uko byahoze, avuga ko yabonaga kubyandika no kubiririmba byoroshye akiri “umwere kandi utazi byinshi ku rukundo”.

Uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X, agaragaza ko uko imyaka yagiye ishira ari ko agenda abona urukundo rwarahindutse.

Kizz Daniel yavuze ko mu bihe bya mbere by’umuziki we, igihe yari akiri umwere kandi ataramenya byinshi ku buzima, kuririmba indirimbo z’urukundo byamworoheraga.

Yagize ati: “Mana, nifuza kongera kuririmba indirimbo z’urukundo… Muri bya bihe nari nkiri umwere kandi ntazi byinshi, kuririmba indirimbo z’urukundo byaranyoroheraga. Ubu si ibintu byoroshye.”

Yakomeje avuga ko ubu abona urukundo bitandukanye n’uko yarubonaga mbere, agira ati: “Urukundo ni rubisha kandi rwarakabije.”

Aya magambo ya Kizz Daniel agaragaza ko ubunararibonye bwe mu buzima n’urukundo bwatumye arushaho kugira imyumvire itandukanye ku rukundo, ku buryo kururirimbaho bitakimworohera nk’uko byahoze.

 

 

 

 

 

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...