Uyu muhanzi yabitangaje
abinyujije ku rukuta rwe rwa X, agaragaza ko uko imyaka yagiye ishira ari ko agenda
abona urukundo rwarahindutse.
Kizz Daniel yavuze ko mu
bihe bya mbere by’umuziki we, igihe yari akiri umwere kandi ataramenya byinshi
ku buzima, kuririmba indirimbo z’urukundo byamworoheraga.
Yagize ati: “Mana, nifuza
kongera kuririmba indirimbo z’urukundo… Muri bya bihe nari nkiri umwere kandi
ntazi byinshi, kuririmba indirimbo z’urukundo byaranyoroheraga. Ubu si ibintu
byoroshye.”
Yakomeje avuga ko ubu
abona urukundo bitandukanye n’uko yarubonaga mbere, agira ati: “Urukundo ni
rubisha kandi rwarakabije.”
Aya magambo ya Kizz
Daniel agaragaza ko ubunararibonye bwe mu buzima n’urukundo bwatumye arushaho
kugira imyumvire itandukanye ku rukundo, ku buryo kururirimbaho bitakimworohera
nk’uko byahoze.

