Kizz
Daniel, amazina ye nyakuri akaba ari Oluwatobiloba Anidugbe, yabitangaje ku wa
Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, ubwo yasubizaga umufana wari wamubajije impamvu
yari amaze igihe atagaragara cyane mu muziki muri iyi minsi.
Uwo mufana
yari yamwandikiye kuri X ati: “Ndakeka ko album yagutwaye igihe kinini ku buryo
byabaye ngombwa ko uhagarika ibikorwa byawe mu gihe gito.”
Kizz
Daniel yamusubije ati: “Nabihagaritse kubera mama, ntabwo ari album. Namubuze
muri uyu mwaka, ariko ngomba gukomeza ubuzima kubw’abandi bagize umuryango wange.
Mumbabarire kuba naratinze muri uyu mwaka.”
Aya
magambo ni yo yatumye abakunzi b’uyu muhanzi bamenya ko yari amaze igihe
ahanganye n’akababaro ko kubura umubyeyi we, ibintu atari yarigeze atangaza ku
mugaragaro mbere.
Abafana
bamuhumurije
Nyuma yo
gutangaza aya makuru, bamwe mu bakunzi ba Kizz Daniel bagiye ku rubuga rwa X
bamwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwifuriza gukomera muri iki
gihe.
Umwe mu
bamuhaye ubutumwa yagize ati: “Imana imuhe iruhuko ridashira. Urukundo rwa mama
ni urukundo rukomeye kurusha izindi.”
Undi na we
yagize ati: “Mbabajwe n’ibyakubayeho. Komera, nari nkumbuye umuziki wawe.”
Urupfu rwa
nyina ruje rwiyongera ku bindi bihe bikomeye uyu muhanzi yanyuzemo mu buzima
bwe.
Muri 2015,
Kizz Daniel yabuze se. Muri 2021 na bwo yatangaje ko umwe mu bana batatu be
bari bavukiye rimwe yapfuye nyuma y’igihe gito avutse.
Muri 2024
kandi yabuze nyirabukwe, witabye Imana azize kanseri y’ibere. Kizz Daniel akaba
yarigeze kuvuga ko urwo rupfu rwagize uruhare mu butumwa buri mu ndirimbo ye
“Al-Jannah.”
Kizz
Daniel, uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats no mu ndirimbo nka “Woju” na “Buga”,
yavuze ko nubwo yahuye n’ibi bihombo bikomeye, agomba gukomeza ubuzima kubera
abandi bagize umuryango we.
Ubutumwa
bwe bwagaragaje ko kuba yarahagaritse ibikorwa bya muzika mu gihe runaka byari
bifitanye isano n’akababaro ko kubura nyina, aho kuba umushinga mushya wa album
nk’uko bamwe mu bafana babitekerezaga.
