Kizz Daniel mu gahinda ko gupfusha nyina

Imyidagaduro - 26/09/2026 10:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Kizz Daniel mu gahinda ko gupfusha nyina

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Kizz Daniel, yatangaje ko nyina yabuze nyina witabye Imana muri uyu mwaka, avuga ko ari yo mpamvu yatumye amara igihe atagaragara cyane mu bikorwa bya muzika. Yatangaje ko adahugiye mu gutegura album nshya nk’uko bamwe mu bakunzi be babitekerezaga.


Kizz Daniel, amazina ye nyakuri akaba ari Oluwatobiloba Anidugbe, yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, ubwo yasubizaga umufana wari wamubajije impamvu yari amaze igihe atagaragara cyane mu muziki muri iyi minsi.

Uwo mufana yari yamwandikiye kuri X ati: “Ndakeka ko album yagutwaye igihe kinini ku buryo byabaye ngombwa ko uhagarika ibikorwa byawe mu gihe gito.”

Kizz Daniel yamusubije ati: “Nabihagaritse kubera mama, ntabwo ari album. Namubuze muri uyu mwaka, ariko ngomba gukomeza ubuzima kubw’abandi bagize umuryango wange. Mumbabarire kuba naratinze muri uyu mwaka.”

Aya magambo ni yo yatumye abakunzi b’uyu muhanzi bamenya ko yari amaze igihe ahanganye n’akababaro ko kubura umubyeyi we, ibintu atari yarigeze atangaza ku mugaragaro mbere.

Abafana bamuhumurije

Nyuma yo gutangaza aya makuru, bamwe mu bakunzi ba Kizz Daniel bagiye ku rubuga rwa X bamwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwifuriza gukomera muri iki gihe.

Umwe mu bamuhaye ubutumwa yagize ati: “Imana imuhe iruhuko ridashira. Urukundo rwa mama ni urukundo rukomeye kurusha izindi.”

Undi na we yagize ati: “Mbabajwe n’ibyakubayeho. Komera, nari nkumbuye umuziki wawe.”

Urupfu rwa nyina ruje rwiyongera ku bindi bihe bikomeye uyu muhanzi yanyuzemo mu buzima bwe.

Muri 2015, Kizz Daniel yabuze se. Muri 2021 na bwo yatangaje ko umwe mu bana batatu be bari bavukiye rimwe yapfuye nyuma y’igihe gito avutse.

Muri 2024 kandi yabuze nyirabukwe, witabye Imana azize kanseri y’ibere. Kizz Daniel akaba yarigeze kuvuga ko urwo rupfu rwagize uruhare mu butumwa buri mu ndirimbo ye “Al-Jannah.”

Kizz Daniel, uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats no mu ndirimbo nka “Woju” na “Buga”, yavuze ko nubwo yahuye n’ibi bihombo bikomeye, agomba gukomeza ubuzima kubera abandi bagize umuryango we.

Ubutumwa bwe bwagaragaje ko kuba yarahagaritse ibikorwa bya muzika mu gihe runaka byari bifitanye isano n’akababaro ko kubura nyina, aho kuba umushinga mushya wa album nk’uko bamwe mu bafana babitekerezaga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...