Kizz Daniel ni umwe mu
bahanzi bagezweho cyane ku mugabane wa Afurika, wamamaye mu ndirimbo zakunzwe
nka Buga, Twe Twe, Cough (Odo), Pour Me
Water n’izindi. Ubu ari gutegura EP (Extended Play) nshya yise ‘Orange Chase,’ ikurikirana n’iyo
aherutse gusohora yitwa ‘Lemon Chase’.
Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa X, Kizz Daniel yavuze ko afite indirimbo zirenga 600 ashaka gushyira
hanze mbere y’uko asezera burundu ku muziki. Nyuma yo gutangaza urutonde
rw’abahanzi bazagaragara kuri ‘Orange
Chase, umufana yamubwiye ati: "VADO urashaka kuturangiza uduha
indirimbo nyinshi!" Uyu muhanzi yahise agira ati: “Mfite indirimbo zirenga
600 nshaka gushyira hanze mbere y’uko ndeka umuziki, ubwo rero nimumpe umwanya.”
Nyuma y’ubu butumwa, Kizz
Daniel yahise atangaza ko agiye gufata akaruhuko ku bijyanye no kujya muri
studio. Ati: “Nta kongera gufata indirimbo kuri njye… Ndashaka gusa kwishimira
ubuzima uko bikwiriye… Umuryango wanjye wambwiye ko mpitamo studio kurusha uko
mbahitamo. Ubu ngiye guhinduka.”
Ibi bije mu gihe abakunzi b’uyu muhanzi bari bakomeje kwishimira ibikorwa bye bya vuba aha, aho mu cyumweru kimwe gusa amaze gutangaza EP ebyiri, ibintu bitari bimenyerewe no ku bahanzi bo ku rwego mpuzamahanga.


Yahishuye ko azakora izindi ndirimbo 600 akabona guhagarika umuziki burundu
